Urubyiruko rurasabwa kwirinda ibiyobyabwenge kuko rutezweho ejo hazaza heza
Kubera ko akarere ka Kirehe kari mu turere tunyuramo urumogi rwinshi ruvuye mu gihugu cy’ abaturanyi cya Tanzaniya, kuri uyu wa 13/06/2013 habeye igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu.
Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, yibukije abari bitabiriye iki gikorwa ko bagomba kwita ku kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza urubyiruko bikaba biri mu bishobora gutuma bareka n’akazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yibukije ko urubyiruko arirwo batezeho ejo hazaza heza, akaba abasaba kudahishira uwo ariwe wese waba acuruza cyangwa se anywa urumogi.
Yakomeje avuga ko abayobozi b’intara ya Kagera mu gihugu cya Tanzaniya babizi ko urumgogi rwinjira mu karere ka Kirehe ruva mu gihugu cyabo akaba avuga ko bagikomeje kuvugana kugira ngo babe bashaka ingamba zo kururwanya.

Ubufatanye bw’abaturage, Polisi n’ubuyobozi nibyo bizafasha mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo biri mu bibangamira umutekano cyane cyane iyo biri mu rubryiruko; nk’uko Umuyobozi wa Polisi wungirije, DIGP Nsabimana Stanley, yabigarutseho.
Musenyeri Birindabagabo Aloys uhagarariye komisiyo yo kurwanya ibiyobyabwenge mu Rwanda avuga ko ibiyobyabwenge ari uburozi akaba asaba ubufatanye na Polisi mu kurwanya urumogi kuko arirwo ruri mu bituma umutekano uhungabana kandi kuri ubu usanga rwiganje mu rubyiruko.

Muri iki gikorwa herekanywe urumogi rwafashwe hamwe n’abarufatanywe bose bakaba bavuga ko batazongera kurucuruza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi bakomeje gufatanya kugira ngo bace ibiyobyabwenge muri aka karere akaba asaba n’abaturage kujya baba maso bagafatanya na Polisi muri ibi bikorwa bya buri munsi.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ni umusingi w’umutekano urambye”.
Gregoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|