Urubyiruko rurasabwa kwigira ku mateka y’Abasesero

Club Sports de Mille Collines irasaba urubyiruko kugera ikirenge mu cy’Abasesero kuko isanga Abasesero bafite amateka akomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Abasesero ni bamwe mu Batutsi bagerageje kwirwanaho mu gihe Jenoside bigeza mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994 nta muntu n’umwe uricwa; nk’uko bitangazwa na Mugaborigira Stanley umukozi w’urwibutso rwa Bisesero.

Mugaborigira avuga ko Abasesero birwanyeho bishoboka bagahangana n’interahamwe ndetse bakanazica kugeza nubwo bazambuye intwaro zigera kuri 15.

Abanyamuryango ba Club sports de Mille Collines basobanurirwa amateka y'Abasesero.
Abanyamuryango ba Club sports de Mille Collines basobanurirwa amateka y’Abasesero.

Hagati mu kwezi kwa Gicurasi nibwo Abasesero bacitse intege kuko bari bahururijwe Interahamwe nyinshi cyane harimo n’abasirikare.

Urwibutso rwa Bisesero rwubatswe mu buryo bugaragaza uko Abasesero bagerageje kwirwanaho nubwo bagezaho imbaraga zikababana nke.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’Abasesero mu gihe cya Jenoside ndetse no gusura urwibutso rwa Bisesero ruherereye mu karere ka Karongi tariki 10/06/2012, Uzamukunda Aimable wari uhagarariye Club Sport de Mille Collines, yasabye ko urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka y’Abasesero kugira ngo ababere urugero rwo kwiyubakira aho bagana.

Amwe mu mateka agaragaza ubutwari bw'Abasesero.
Amwe mu mateka agaragaza ubutwari bw’Abasesero.

Abacitse ku icumu bo mu Bisesero, bafata umusaza nyakwigendera Marara Abinadabu nk’intwari kuko ariwe wagerageje guhangana n’abacengezi. Marara yafataga abasore bagifite imbaraga kabakusanyiriza ahantu bagahangana n’ibitero by’abacengezi kandi bakabanesha.

Marara amaze kwicwa ngo nibwo Abasesero batangiye gupfa cyane aho abasaga ibihumbi 500 bahiciwe.

Club Sport de Mille Collines ni umuryango w’urubyiruko rwishyize hamwe ukorera kuri stade Amahoro mu mujyi wa Kigali, rugamije mu gufatanya kwiteza imbere mu mikino ngororamubiri.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza cyane, ibyiyi club sports de milles colline ikora ibikorwa bitandukanye bya sport mu Karere ka Gasabo irasobanutse. Mukomereze aho, m’umwubaka igihugu cyanyu, kandi mwigisha urundi rubyiruko ko, Jenoside ntizongere kubaho ukundi. courage President wa CSJ1000 urasobanutse.

Aime sugira yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize

ndifuza kumenya email ya adress ya bariya bavandimwe nkabatera inkunga..narokokeye mu bisesero kandi nubwo ndi ku mugabane w’iburayi, iwacu n’iwacu nyine kandi ntacyahandutira.mbonereho gusuhuza umupasteri wa ADEPR Kibuye witwa Uwimana Daniel wabaye intwari mu gufasha abantu muli genocide , abafasha guhungira muri Congo..Nagaya umwitwa Emmanuel kayihura wamaze abantu basenganaga yitwaje kandi yitwa umurukore.

yanditse ku itariki ya: 11-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka