Urubyiruko rurasabwa kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza
Umuyobozi w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yasabye urubyiruko rwarangije amahugurwa y’icyiciro cya gatanu kuri politiki n’imiyoborere myiza kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza bubaka kandi baharanira guteza imbere igihugu cyabo n’Abanyarwanda muri rusange.
Ibi Kayigema Anicet yabitangarije mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa y’urubyiruko rukomoka mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda wabaye kuwa gatandatu tariki 14/07/2012.
Kayigema yagize ati: “…Nizera ko ubumenyi mwakuye muri aya mahugurwa buzabongerera ubushobozi bwo kunoza umwuga wa politiki no kuba abayobozi b’ejo hazaza beza, intego ya mwese ari ukubaka no guteza imbere Abaturarwanda n’Igihugu cyacu muri rusange.”
Amahugurwa agenerwa urubyiruko rwo mu mitwe ya politiki ni gahunda ihoraho ifasha imitwe ya politiki kugira urubyiruko rufite ubumenyi buhagije muri politiki ku buryo rwagira uruhare mu gucengenza umurongo wa politiki ishyaka ryihaye mu bayoboke bayo no kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Minisitiri ufite Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi mu nshingano ze, Nsengimana Jean Philbert witabiriye uwo muhango yasobanuriye urubyiruko imikorere n’inshingano za minisiteri ayobora.
Urubyiruko rwaboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo bijyanye n’icyorezo cya SIDA, ibiyobyabwenge, inda z’indaro, ingamba Leta ifite mu kugabanya umubare w’abantu b’abashomeri mu gihugu n’uburyo banyuramo kugira ngo babone inguzanyo zo kwihangira akazi.
Muri uwo muhango, abanyeshuri 160 bahawe impamyabushobozi harimo 80 barangije mu cyiciro cya gatanu n’abandi 80 barahuguwe mu cyiciro cya kane cy’amasomo.

Bahuguriwe mu ishuri ry’ubumenyi n’ubuhanga mu bya politiki n’ubuyobozi (Youth Leadership Political Academy) mu mujyi wa Kigali n’andi mashami yaryo ari i Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba n’i Karongi mu Ntara y’Uburengezuba.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|