Urubyiruko rurasabwa kuticuruza ngo ruzabashe guteza imbere u Rwanda

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface arasaba urubyiruko kugendera kure ibikorwa byo kwigurisha kuko ari bwo buryo bwiza bwatuma rugira ubuzima bwiza rukazagirira akamaro u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ibi yabivugiye mu muhango wo gutangiza itorero n’urugerero mu ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza ku mugoroba wa tariki 14/10/2014, aho yasabye abanyeshuri kurangwa n’indagagaciro zibereye Abanyarwanda kandi bagakunda igihugu, ariko by’umwihariko anashimangira ko urubyiruko rukwiye kugendera kure ibikorwa byo kwicuruza kuko ari kimwe mu bibazo bihangayikishije leta y’u Rwanda.

Abanyeshuri basabwe kugendera kure ibikorwa byo kwicuruza no gucuruza abantu.
Abanyeshuri basabwe kugendera kure ibikorwa byo kwicuruza no gucuruza abantu.

Ibi yabivuze agendeye ku nama iherutse guhuriza hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu yiga ku kibazo cy’abana bagurishwa, aho umufasha w’umukuru w’igihugu yasabaga abantu bose guhaguruka bakarwanya iryo curuzwa ry’abana.

Rucagu yagize ati “Umushyitsi mukuru muri iyo nama yari Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika ari na we wavuze ati ko abana b’u Rwanda bagurishwa habuze iki ngo duce ubwo bucuruzi butwambura agaciro bukambura agaciro u Rwanda?”

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu avuga ko ubutumwa madamu wa Perezida wa Repubulika yatangiye muri iyo nama ari ubutumwa bukuru ku buryo ari inshingano ku bantu bashinzwe gukangura imbaga, kandi ngo bukaba bazajya butangwa ahantu hose mu itorero.

Rucagu avuga ko kurwanya icuruzwa ry'abantu bizajya byigishwa mu matorero hose.
Rucagu avuga ko kurwanya icuruzwa ry’abantu bizajya byigishwa mu matorero hose.

Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Rwamagana ngo bishimiye impanuro bahawe n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu, bavuga ko bafite imihigo biyemeje kandi baharanira kuzageraho mu gihe cy’urugerero.

Imyinshi muri iyo mihigo izaba ishingiye ku baturage bo mu mirenge yegeranye n’ishuri rya bo, aho bazabafasha muri gahunda zitandukanye zigamije gutuma bagira imibereho myiza, nk’uko Banamwana Benilde abivuga.

Avuga ko bubatse uturima tw’igikoni ku ishuri bashyiramo imbuto bazifashisha bigishirizaho abaturage baturanye n’iryo shuri gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi. Kuri ibyo ngo haziyongeraho kubigisha kuboneza urubyaro, bataretse kurwanya ibiyobyabwenge, inda zitateguwe ndetse no kwicuruza haba ku bakobwa n’abahungu.

Abanyeshuri bijeje abayobozi kuzesa imihigo bihaye igihe bazaba bari ku rugerero.
Abanyeshuri bijeje abayobozi kuzesa imihigo bihaye igihe bazaba bari ku rugerero.

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Rwamagana, Soeur Epiphanie Mukabaranga avuga ko gutangiza urugerero muri iryo shuri bizagura ibikorwa abanyeshuri basanzwe bafashamo abaturage.

Abo banyeshuri ngo bari basanzwe bakorana bya hafi n’abaturage mu bukangurambaga butandukanye ariko bakagira imbogamizi y’umwanya muto kuko babikoraga bari mu gihe cyo kwimenyereza umwuga, hakaba hari icyizere ko noneho bazabona umwanya uhagije wo kubafasha muri gahunda zigamije imibereho myiza.

Abanyeshuri batunganyije uturima bahingamo ibyo bazajya bifashisha mu rugerero bigisha abaturage gutegura indyo yuzuye.
Abanyeshuri batunganyije uturima bahingamo ibyo bazajya bifashisha mu rugerero bigisha abaturage gutegura indyo yuzuye.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 2 )

mu muco w’abanyarwanda hamwe n’indangagaciro zacu nizo zizatuma abana bacu bakurira muri iyo nzira maze igihugu cyacu kikarushaho kuba cyiza, tubarinde icyabahungabanya cyose nk kubacuruza cg se ibiyobyabwenge

kanani yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

ergega bajye bahera kungero ziri hanze , abo bose bicuruza niyo adakuyemo indwara nka za sida bakuramo agahinda kadashira kandi uzanacunge neza ariya mafaranga ntacyo ajya abamarira narimwe na rimwe barambara bakarya bakanywa bikarangirira aho

kirenga yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka