Urubyiruko rurasabwa kumva ko Dipolome atari yo itanga akazi

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye, Gervais Butera Bagabe, avuga ko urubyiruko rwikuyemo kuremererwa na diplome byarufasha guhanga no gukora imirimo ibateza imbere.

Urubyiruko rusabwa kutaremererwa na Diplome ngo runanirwe gukora ibyaruteza imbere
Urubyiruko rusabwa kutaremererwa na Diplome ngo runanirwe gukora ibyaruteza imbere

Iki gitekerezo, kimwe n’ibindi byafasha urubyiruko kuva mu bushomeri, abayobozi n’urubyiruko rwo mu Karere ka Huye babigaragaje mu nama baherutse kugirana, barebera hamwe icyazamura umurimo.

Gervais Butera Bagabe, yabaye umwarimu n’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri, aza kubireka none ubu arikorera. Ni na we Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye.

Abwira abakiri batoya ko ibyo umuntu yakora agatera imbere bihari, ari na byinshi, ko icya ngombwa ari ukwitegereza, ingorane ukazibyaza amahirwe.

Avuga kandi ko yasanze hari abaremererwa na diplome, bakiyumvamo ko hari imirimo batakora nyamara bayikoze yabateza imbere.

Agira ati “Ntangira kwikorera, hari umuntu wambwiye ati ariko se koko Masters zawe uzipfushije ubusa koko? Hari ukuntu za diplome zituremerera, zikatubera umuzigo aho kutubera igisubizo. Icyo nshaka kuvuga ni uko umwana abona ka diplome k’amashuri yisumbuye akumva nta gikoze mu itaka. Ukwiye gutekereza ko umurimo wose ari umurimo, icya ngombwa kikaba kuba ukubyarira amafaranga.”

Ikindi yabonye kizitira urubyiruko mu kwihangira imirimo ni ugushaka guhera ku ibintu bihambaye, yabona nk’amafaranga aho gushaka uko yayaheraho atera intambwe, agahita ayagura telephone uko yakabaye.

Ati “Kugura telefone na byo ni byiza, ariko ushobora kutagura iy’ibihumbi 200 ahubwo ukagura iy’ibihumbi 100, asigaye ugatekereza ku bindi yakora. Abantu benshi mubona bateye imbere, bahereye ku bintu bitoya bagenda batera imbere buke bukeya. Rubyiruko, nta bidasanzwe. Ushobora guhera kuri bikeya, iyo utekereza neza, urakora bigakunda.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, André Kamana, yunga mu rya Bagabe akabwira urubyiruko ko no mu buhinzi hari akazi kandi ko bagakoze bijyanye n’igihe bo barushaho kubikora neza, aho gutegereza gutungwa n’ababyeyi.

Ati “Ni imbogamizi kubona umuntu avuga ngo nta kazi afite, ariko ntagire icyo akora ngo agashake. Ni imbogamizi kubona umuntu ufite imbaraga zo gukora, ariko ugasanga umukecuru n’umusaza ari bo bamutunze, cyangwa ugasanga atunzwe no gutwara iby’abandi.”

Mu rubyiruko rwamaze guhanga imirimo, hari abagira abandi inama. Raymond Pacifique yarangije kaminuza, atangira umushinga w’ubuvumvu kandi ugenda utera imbere.

Agira ati “Amahirwe ntatoragurwa mu nzira, umuntu arayashaka. Kandi bihera ku kantu gatoya. Baravuga ngo dukeya tuvamo twinshi. Uko ugenda wegeranya ugera aho ukagera ku kintu gifatika”.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Huye ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, André Kamana
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, André Kamana

Ku ruhande rwabo, urubyiruko rugenda rugira ibitekerezo by’imishinga rukabura inkunga rwari rwizeye, rwo rwifuza gukurikiranwa.

Uwitwa Gloria agira ati “Hari gahunda nyinshi zifasha urubyiruko nka Youth Connect iza gufasha imishinga y’urubyiruko, ariko ugasanga nta wukurikirana imishinga itabashije gukomeza mu marushanwa. Hari igihe umuntu aba afite umushinga mwiza atazi kwisobanura bigatuma atsindwa. Habayeho ko n’itatsinze ikurikiranwa, byafasha ko havuka imishinga myinshi itanga akazi no ku rundi rubyiruko.”

Ibarura rusange ry’abaturage riheruka ryagaragaje ko 29,9% by’urubyiruko rwo mu Karere ka Huye badafite aho babarizwa, naho abashakisha imirimo bo bari 21,4% i Huye na 24% mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka