Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare mu kubaka amahoro mu Karere

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko urubyiruko mu Rwanda rufite umukoro wo kubaka amahoro no kwigisha ibihugu bituranye, kubaka amahoro kuko ruzi neza ikiguzi cyayo.

Urubyiruko rwaganirijwe n'inzego zinyuranye zirimo na Polisi y'u Rwanda
Urubyiruko rwaganirijwe n’inzego zinyuranye zirimo na Polisi y’u Rwanda

Meya Kambogo abiguze mu gihe mu Karere ka Rubavu imiryango itari iya Leta 25 y’urubyiruko mu Rwanda, irimo kwiga icyakorwa mu kubaka amahoro mu rubyiruko rwugarijwe n’ubukene mu Karere, no kujya mu mitwe yitwaza intwaro.

Ni ibiganiro biyobowe n’ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle gisanzwe cyita ku bikorwa byo guteza imbere urubyiruko mu Karere ka Rubavu, gikorana n’ibindi bigo byo mu karere mu bihugu bya Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania, hagamije gukusanya ibitekerezo no kubaka ubushobozi bw’imiryango itari iya Leta, ikorera muri ibyo bihugu mu kubaka amahoro arambye mu rubyiruko.

Mbonyinshuti Isae, umuyobozi wa Youth in Action Organization witabiriye ibi biganiro, avuga ko kubaka amahoro mu karere bishoboka mu gihe urubyiruko rwo mu bindi bihugu byigiye ku mateka y’u Rwanda.

Agira ati "Amahoro arashoboka mu Karere ariko bimwe mu bigomba gushyirwa mu bikorwa mu kubaka amahoro harimo gukora ingendoshuri, aho urubyiruko rwakwigira ku mateka y’urwo mu Rwanda, rwagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakubaka Igihugu gitekanye. Ibi byatuma nabo bashobora kubigenderaho bakubaka Igihugu cyabo."

Abagize imiryango itari iya Leta baganira ku cyakorwa mu kubaka Amahoro
Abagize imiryango itari iya Leta baganira ku cyakorwa mu kubaka Amahoro

Mbonyinshuti avuga ko guhura kw’imiryango itari iya Leta, bitanga umusaruro kuko habaho guhana amakuru no kugira imikoranire y’urubyiruko, bikavamo guhana ubumenyi no gukorana mu kubaka amahoro.

Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle, Ringuyeneza Vital, avuga ko imiryango yubaka amahoro igomba gushishikariza urubyiruko rutagendera ku marangamutima, ahubwo bakagaragaza ibikorwa byiza bigezweho.

Agira ati "Nk’imiryango itari iya Leta yubaka amahoro dufite inshingano zo gutoza urubyiruko kubaka amahoro, kwirinda ubutumwa bukurura inzangano n’ivangura. Twamagane abadushyiramo umwiryane ahubwo tugaragaze ibyiza bikorwa mu kwiteza imbere, kubaka ubumwe no kwirinda abadushora mu bikorwa bihungabanya umutekano."

Ringuyeneza avuga ko imiryango 100 yo mu karere ishyize imbere kubaka amahoro, aho yose ihurira hamwe ikareba igikwiye gukorwa mu kwigisha urubyiruko kwiyubaka no kwitandukanya n’abashaka guhungabanya amahoro.

Imitwe ihungabanya umutekano mu Karere myinshi ikorera muri RDC, kandi myinshi abarwanyi ibakura mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania na Kenya.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse

Gukorera hamwe nk’imiryango itari iya Leta bizatuma bashyiramo imbaraga mu kwigisha urubyiruko kwirinda ababashukisha ubukire batazi aho buvuye, harimo n’ibikorwa byo gucuruza abantu.

Meya Kambogo avuga ko urubyiruko rwo mu Rwanda rugomba kwitabira ibikorwa byubaka amahoro, kandi bigatanga isomo ku bihugu by’ibituranyi, Akarere, Afurika n’Isi yose.

Kambogo avuga ko imiyoborere n’imibanire myiza y’abanyarwanda ituma ibibazo biboneka mu Karere bicyemuka.

"Nkiyo muri Congo hari ibikorwa byo kwibasira abanyarwanda, tuganira n’ubuyobozi bwabo hikatwumva kuko tubabanira neza, birakwiye urubyiruko rwacu rwigishwa amahoro kandi rukayigisha abandi."

Kongerera ubushobozi imiryango itari iya Leta bifasha gucumya ibikorwa bihungabanya umutekano, aho imwe mu miryango itari iya Leta yamagannye ibikorwa byo kwibasira abanyarwanda kandi bituma Leta ubikurikir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka