Urubyiruko rurasabwa kongera ingufu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko ingengabitekerezo yakoreshejwe mu kwanga Abatutsi mu Rwanda mu myaka ya 1950 yageze no kuri Jenoside yabakorewe, ari na yo igikoreshwa ubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) no mu Karere mu kwanga bamwe mu benegihugu, agasaba urubyiruko kuyirwanya rwivuye inyuma.

Minisitiri Bizimana, yaganirije urubyiruko ku Bumwe bw’Abanyarwanda mu mateka y’Igihugu, isenyuka ryabwo, icengezamatwara ry’urwango mu Banyarwanda, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi, imiterere y’ipfobya n’ihakana byayo, muri gahunda yiswe ‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’.
Iyi gahunda igamije kurufasha gusobanukirwa amateka y’Igihugu, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurutoza Indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, hagamijwe kurukangurira kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Yavuze ko mbere y’ubukoloni Abanyarwanda bari babanye neza nta wishisha undi, ariko abakoloni bahagera bakabacamo ibice bagamije kubateranya.
Yavuze ko ingengabitekerezo yakoreshejwe mu kwanga Abatutsi mu Rwanda mu myaka ya 1950, n’ubu mu karere igihari.
Yagize ati "Ingengabitekerezo yakoreshejwe mu kwanga Abatutsi mu Rwanda mu myaka ya za 1950, ni na yo ngengabitekerezo igikoreshwa ubu ngubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu karere."

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda gukomeza kwigisha abo basize mu Turere baturutsemo, kugira ngo urubyiruko rukomeze kuba umusemburo w’impinduka nziza, ziganisha ku iterambere ry’Igihugu.
Rumwe mu rubyiruko ruvuga ko rwungutse byinshi kandi rugiye kwegera rugenzi rwarwo, kugira ngo hatazagira ushukwa akabibwamo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Muragijimana Diane wo mu Karere ka Kayonza, avuga ko bagiye guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside aho batuye, batanga amakuru ku gihe kugira ngo badakomeza kuyikwirakwiza muri rubanda.
Ati “Tumenye ahantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside tugatangira amakuru ku gihe, kuko tutabikoze twaba dufatanyije nabo gusubiza Igihugu cyacu aho cyavuye, cyane ko twabonye hari habi kandi tutifuza gusubirayo.”
Avuga ko agiye gufatanya na bagenzi kwigisha abaturage binyuze mu nteko, babasangize amateka y’Igihugu kuko hari bamwe baba batayazi neza.
Iby’aya mateka byagarutsweho ku ya 07 Gashyantare 2025, ubwo mu Karere ka Nyagatare hateraniraga urubyiruko rusaga 1,000 ruturutse mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Rwamagana na Kirehe.

Ohereza igitekerezo
|