Urubyiruko rurasabwa gutanga amaraso inshuro 25 mu myaka 7

Ishami rishinzwe gukusanya amaraso, (NCBT) mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kirasaba urubyiruko n’abandi bantu b’umutima mwiza gutanga amaraso yo gufasha indembe ziyakeneye.

Ibi babigarutseho ubwo hatangizwaga ku mugaragaro itsinda ryiswe Intwari Club 25, rigizwe n’urubyiruko ruzajya rushishikariza bagenzi babo ndetse n’abandi bantu gutanga amaraso.

Abagize itsinda Intwari Club 25 bazahabwa ikarita y’umunyamuryango ndetse na nimero izajya iranga buri muntu bikamufasha gukurikiranwa ku buryo buhoraho mu kureba niba ubuzima bwe buhagaze neza.

Umunyamuryango w’Intwari Club azatanga amaraso mu byiciro bibiri, Ikiciro cya mbere ni ukwiyemeza gutanga amaraso yose, ni ukuvuga amaraso yuzuyemo ibiyagize byose birimo insoro zera, izitukura, udufashi, umushongi n’ibindi, aho atangwa inshuro 25 mu myaka irindwi ni ukuvuga inshuro enye mu mwaka.

Ikiciro cya kabiri ni aho umuntu uzajya atanga amaraso igice kimwe bitewe n’igikenewe ibisigaye akabisubizwa mu mubiri, akabikora inshuro 25 mu myaka ibiri.
Umuyobozi Mukuru wa RBC Prof. Claude Mambo Muvunyi yavuze urubyiruko rwibumbiye mu Intwari Club 25 bazakora ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gutanga amaraso.

Ati “Turimo turashaka uburyo bwiza bwo kubona amaraso ahagije kwa muganga bakenera kuko nta handi hantu umuntu yakura amaraso yafashisha abarwayi uretse kuyakura mu bantu”.

Ubu bukangurambaga buzatuma habaho gutanga amaraso ku bushake bityo abayakeneye bayabonere igihe.

Mu Rwanda hakenewe byibuze amashashi y’amaraso agera ku bihumbi 120 buri mwaka kugira ahabwabwe abarwayi bayakeneye.

Serivise ishinzwe gutanga amaraso mu Rwanda isabwa kuyongera kuko ubu u Rwanda rugeze ku dusashi ibihumbi 80, hakaba hasabwa kongeraho utugera ku bihumbi 40.

Mu 2025 u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amaraso akenewe yose mu bitaro ku rugero rwa 100%, kuko ubu rutanga ku kigero cya 99%.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali, Dr. Muyombo Thomas yavuze ko kuba u Rwanda ruha ibitaro bitandukanye amaraso ku kigero cya 99% bitavuze ko iryo 1% risigaye hari abantu batabona amaraso ahubwo biterwa no kutabonekera rimwe ayo maraso ahabwa abarwayi bikaba ngombwa hatangwa ahari.

Amaraso yatanzwe yose ntabwo ahabwa abarwayi kuko 1,2% aba uburwayi bw’umwijima wo mu bwoko bwa B cyangwa C, Mburugu, Virus itera Sida n’ibindi bibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe neza ikibazo nshaka kubaza ushaka gutanga amaraso ukajya kwa muganga byakunda?bitewe nuko hari igihe baza gufata amaraso bagasanga udahari ni gute wabona uburyo bworoshye bwo gutanga amaraso murakoze

Ernestine yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza ikibazo nshaka kubaza ushaka gutanga amaraso ukajya kwa muganga byakunda?bitewe nuko hari igihe baza gufata amaraso bagasanga udahari ni gute wabona uburyo bworoshye bwo gutanga amaraso murakoze

Ernestine yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka