Urubyiruko rurasabwa gukora ibikorwa by’ubutwari hakiri kare

Urubyiruko rw’abaririmbyi b’abanyeshuri babarizwa mu itsinda rya “We for Them & Music”, barasaba bagenzi babo gukora ibikorwa by’ubutwari no kugira umutima wo gufasha kuko bizatuma u Rwanda rw’ahazaza rugira sosiyete ishyize hamwe bikarushaho guteza imbere igihugu.

Baje bitwaje na bimwe mu bikoresho bafashishije abarwayi
Baje bitwaje na bimwe mu bikoresho bafashishije abarwayi

Abagize iri tsinda bakomoje kuri ubu butumwa babishingiye ku bikorwa bitandukanye bibahuriza hamwe bigamije gufasha abatishoboye, harimo gutanga ubwisungane mu kwivuza, kubakira abadafite aho kuba, gusura abarwayi no kubishyurira ubwishyu bw’ibitaro, ndetse n’ibindi bikorwa bafatanya n’inzego za leta mu iterambere ry’igihugu.

Urubyiruko n’abayobozi ba ‘We for Them & Music’ ibi nibyo bagarutseho ubwo basuraga abarwayi bo ku bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro, ndetse bakanubakira umwe mu baturage batishoboye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’iri tsinda Iraguha Ephron avuga ko ibikorwa bakora biri mu byo biyemeje mu gufasha abababaye kwishima mu bihe bikomeye baba barimo, bakoresheje imbaraga zabo nk’urubyiruko kugirango bubake igihugu ndetse no gukirana umuco wo kwita ku bakeneye ubufasha ndetse bakabera bagenzi babo imbuto zo guharanira gukora ibikorwa by’ubutwari bakiri bato.

Ati: “Turashima Imana ko ibi gikorwa byagenze neza tugafasha abari bababaye kongera kwishima, kandi urubyiruko rwabonye ko hari abantu bababaye ariko babereye isoko y’ibyishimo binyuze mu mirimo y’amaboko y’urubyiruko bakoze. Natwe ubwacu byadushimishije kuko ntako bisa gusanga umuntu udafite aho kuba cyangwa umaze amezi arenga abiri yaraheze kwa muganga kubera kubura ubwishyu, ukamutungura umubwira ko umwishyuriye agiye gutaha, cyangwa ukamufasha kubona icumbi.”

Yakomeje avuga ko nk’urubyiruko hari byinshi bagakwiye kuba bakoresha imbaraga zabo, rimwe na rimwe bikanabashora mu bikorwa bibi birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi, ariko bo bahisemo guhuriza hamwe bakajya bakora ibikorwa byiza kugirango urubyiruko rubarizwa muri ‘We for Them & Music’, rukoreshe imbaraga zarwo mu kubaka sosiyete nziza.

Uwimaniduhaye Claudine, wari warabuze ubwishyu bw’ibitaro nyuma yo kubyara akaguma kwa muganga, ni umwe mu bafashijwe kwishyurirwa, yashimiye uru rubyiruko rwateguye iki gikorwa avuga ko yishimiye gutaha.

Ati: “Ndashima Imana ku bw’iki gikorwa cyadutekereje, kuko ngewe ubwange nta bushobozi narimfite bwo kuva aha hantu kuko nta na mituelle narimfite, amafaranga yabaye menshi tubura ubwishyu dusigara dutegereje ko Imana ariyo izaturengera, ariko ndishimye cyane.”

Uwitwa Habiyakare Alphonse, wahuye n’ikibazo cy’impanuka, yashimye igikorwa yakorewe ndetse avuga ko kuba yatoranyijwe muri banshi byamusigiye isomo ryo gufasha bagenzi be bababaye.

Ati: “Ndashima Imana ku bw’igikorwa bankoreye, byampaye isomo ko ngomba kugira umutima wo gufasha kuko nasanze gufasha bidasaba kugira ibintu byinshi ahubwo icya ngombwa ni ubumuntu.”

Uwamariya Libere, umuforomo akaba n’umuhuzabikorwa w’ibitaro bya masaka, yashimye igikorwa uru rubyiruko rwakoreye ku bitaro bya Masaka ndetse avuga ko bibashimisha iyo babonye abagiraneza bishyurira abarwayi amafaranga y’ubwishyu, kuko usanga baba bafite imibare myinshi y’ababuze ubwishyi, kubera ko badafite ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’ababufite ugasanga barabuze 10% ry’ayo bagomba kwishyura.

Yagize ati: “Dushimiye imana ndetse n’uru rubyiruko rwaje kudufasha ku kwita kuri aba bantu tuba twitaho, hari abo bafashije kwishyura bari bamaze igihe hano, turabashimiye ko hari abo babashije kdufashiriaza bakaba bagiye gusohoka ndetse batangiye no kuzinga ibintu byabo bitegura gutaha. Imana ibahe umugisha.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu kuba batangiye ibikorwa nk’ibi by’ubutwari bakiri bato bigaragaza ko mu bihe biri imbere bazarushaho kugaragaza ubutwari bwabo nk’urubyiruko.

Umwe mu bagize iri tsinda wanatangiranye naryo mu 2018, avuga ko kuba bari muri iri tsinda hari byinshi bigiramo birimo ubumuntu no gufasha abababaye, ndetse bikanabarinda kuba hari ibikorwa bidakwiye bashobora kwishoramo nk’urubyiruko.

Yakomeje avuga ko hari ibintu byinshi amaze kwiga birimo ko akwiye kugira inshingano no guharanira ko sosiyete y’ejo hazaza igomba kubaho gufashanya, ndetse no kuba byaramuhinduriye imyumvire we na bagenzi be no kuba yarasanze gufasha bidasaba kugira ibintu byinshi ahubwo bisaba ko abantu bakwiye gufashanya.

Ati: “Kuba muri uyu muryango byangize undi muntu, bimpindurira imyimvire yo gutekereza ko nubwo mfite bikeya ariko nakaba nabikoresha mfasha umuntu, kuba turimo hano bitwereka ko iyo duhuje imbaraga kuri bike dufite dushobora gukora ikintu kinini.

Nakwifuje ko nagirira umuntu ineza kuko nange nazayikenera mu bihe biri imbere.”
Irakoze Rotimi, nawe ubarizwa muri We for Them, avuga ko nk’urubyiruko, bimufasha kumenya ubuzima abandi babayemo no kuzirikana ko baba bakeneye ubufasha bikajyana no kubaganiriza kugirango amenye aho yahera atanga ubufasha.

Uru rubyiruko rubarizwa muri ‘We for Them & Music’ ruvuga ko bagenzi babo bagakwiye kwimenyereza gufasha niyo byaba ari bike bafite, kuko hari ikintu kinini bibubakamo bigatuma bakura bafite inshingano ndetse no gukora cyane kugirango babone ibyo bafashisha abandi, bikagira akamaro ku muryango ndetse no ku gihugu mu nzego zitandukanye yaba mu mibereho myiza ndetse n’ubukungu.

Bubakiye umukecuru bamuzanira n'ibyo kurya
Bubakiye umukecuru bamuzanira n’ibyo kurya

Iraguha Ephron, umuyobozi akaba n’uwashinze iri tsinda ry’aba banyeshuri, avuga ko atari ubwa mbere bakoze ibi bikorwa ndetse ko baherutse kubakira umwe mu baturage batishoboye, kandi ko ibyo bakora bizakomeza uko bazajya bagenda babona ubushobozi. Iki gikorwa kikaba cyatwaye amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 600.

We for Them & Music ni itsinda ryatangiye mu 2018 rihereye mu Karere ka Muhanga, rikaba rihuza urubyiruko rwo mu madini yose ndetse kandi uretse ibikorwa by’ubugiraneza, basanzwe bakora n’ibikorwa byo kuririmba bibahuriza hamwe bagasabana bakaba bamaze no gukora ibihangano bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka