Urubyiruko rurakoresha ikoranabuhanga mu guhashya abashaka kuroga igihugu

Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Musanze, baravuga ko bari kubakira ku ikoranabuhanga kugira ngo bace intege abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’imigambi yo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rwibukijwe ko rufite umukoro wo kurinda ibyo igihugu cyagezeho
Urubyiruko rwibukijwe ko rufite umukoro wo kurinda ibyo igihugu cyagezeho

Mu biganiro biherutse guhuza uru rubyiruko na Senateri Prof. Kanyarukiga Ephrem, yabasobanuriye Jenoside, ububi bwayo n’icyo bategerejweho kugira ngo bagire uruhare mu guharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Nyirimpuhwe Jean Fabrice, ni umwe mu rubyiruko, wahamirije Kigali Today ko ikoranabuhanga bari kuryifashisha mu kuvuguruza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abagifite ingengabitekerezo yayo n’abahakana ko itabaye.

Yagize ati “Dufite amahirwe yo kuba mu myigire yacu ikoranabuhanga ryitaweho, turyifashisha kenshi dusoma amakuru anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga yibanda ku gihugu cyacu, ay’ibihuha tukagira uruhare mu kwandika tuyavuguruza, abagoreka amateka yacu na bo tugerageza kubumvisha ko ibyo bitekerezo bidateze kugira aho bibageza.

Dukurikije amateka dusobanurirwa umunsi ku wundi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikoranabuhanga riri muri bumwe mu buryo buzatworohereza kuyasobanurira abantu benshi bari ku isi; ni ahacu nk’urubyiruko kurikoresha mu buryo bwiza kugira ngo duce intege abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, twavuga ko baba bashaka kuroga igihugu”.

Urubyiruko rwatahuye ko ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu kurwanya abahakana Jenoside no guca intege abayipfobya
Urubyiruko rwatahuye ko ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu kurwanya abahakana Jenoside no guca intege abayipfobya

Senateri Prof. Kanyarukiga Ephrem, yabwiye urubyiruko ko mu bafashe iyambere mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’urubyiruko.

Yabasabye kutigana bagenzi babo bakoresheje nabi ubumenyi bari bafite icyo gihe mu koreka igihugu.

Yagize ati “Urubyiruko rwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwakoreshejwe mu bikorwa bigayitse, bemera gushukwa, bishora muri Jenoside yasize igihugu iheruheru.

Mwe b’ubu rero icyo tubategerejeho, ni ukubakira kuri ayo mateka yasigiye buri wese isomo rikomeye, mugakoresha amahirwe n’ubumenyi muri guhabwa ku ntebe y’ishuri mu guharanira ko igihugu gihorana ibyiza, kizira umwiryane n’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Senateri Prof. Kanyarukiga Ephrem yasabye urubyiruko kutigana bagenzi babo boretse igihugu
Senateri Prof. Kanyarukiga Ephrem yasabye urubyiruko kutigana bagenzi babo boretse igihugu

Yongeyeho ko “Uko ababyeyi banyu hari amafaranga bashora kugira ngo mwige ni nako n’igihugu kiba cyagize andi menshi gishyiraho mu kunganira ababyeyi banyu kugira ngo mubashe kwiga.

Byaba bibabaje kuba umuntu yaratakajweho ubwo bushobozi bwose, hanyuma tukumva ngo afite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ashyigikiye abatifuriza igihugu ibyiza. Turabasaba kubyirinda, mugaharanira gukora ibirinda igihugu kujegajega”.

Ibi biganiro byateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, ifatanyije na Komisiyo yo Kurwanya Jenocide (CNLG) kugira ngo bumvikanishe byimbitse icyo Jenoside ari cyo, ingaruka n’uburyo bwo guhangana n’ingengabitekerezo yayo.

Ni mu gihe muri uyu mwaka wa 2019, isi yose yizihiza ku nshuro ya 71 isinywa ry’amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside.

Uru rubyiruko rwasabwe kugira uruhare rufatika mu kurwanya ingengabitekerezo yayo n’ibyaha biyishamikiyeho, kwirinda amacakubiri, kwamagana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayipfobya, by’umwihariko ruhamagarirwa kugira uruhare mu kwandika no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu masomo n’ubushakashatsi bakora, mu kwirinda ko yasibangana.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Musanze Eng. Abayisenga Emile, avuga ko bumwe mu buryo bwo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kurinda urubyiruko kuyimika, burimo no kuruhora hafi rwigishwa amateka y’igihugu, kurwereka icyo rukwiye gukora kugira ngo rukomeze kugira uruhare mu kucyubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka