Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira kwizigamira muri EjoHeza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), rurahamagarira urubyiruko kwitabira kwizigamira muri EjoHeza, kugira ngo ayo mafaranga azabafashe igihe bazaba bamaze kugera mu masaziro yabo.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NIRS) mu 2011, bwagaragaje ko Abanyarwanda bazigamira izabukuru ari 8%, mu gihe abagera kuri 92%, nta buryo bafite bwo kuzigamira izabukuru.

Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko mu myaka 30 iri imbere, abantu bagejeje imyaka 60 kuzamura, bazaba bageze kuri 63%, aribyo byatumye Leta y’u Rwanda itekereza kuri gahunda ya EjoHeza, kugira ngo umuntu atangire kuzigama akiri muto, bimurinde kuzagera mu gihe cy’izabukuru arimo gusabiriza.

Kuva EjoHeza yatangira mu mwaka wa 2019, imaze kugira abanyamuryango 2,043,848, ariko ikibabaje ni uko umubare munini w’abiyandikisha ntibizigamire, ari urubyiruko ruri hagati y’imaka 33 na 41, mu gihe abiyandikisha bakanubahiriza gahunda yo kwizigama, ari abari mu kigero kiri hejuru y’imayaka 55 y’amavuko.

Uretse ikibazo cy’ubwitabire bukiri hasi bw’urubyiruko muri gahunda ya EjoHeza, hari n’ikibazo cy’ubwitabire bw’abikorera bukiri hasi cyane, kandi ariho hari umubare munini w’Abanyarwanda.

Imibare ya RSSB yerekana ko abagera ku bihumbi 500 aribo rubyiruko rumaze kwitabira gahunda ya EjoHeza, ariko kandi ikanerekana ko konti zigera ku bihumbi 400, zidakoreshwa n’ubwo zafunguwe.

Jacques Rutsinga ni umukozi wa RSSB ushinzwe gahunda ya EjoHeza mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko kuba abizigamira ari abantu bari mu kigero gisatira kujya mu zabukuru, ari ikibazo ku kigega, kubera ko barimo kwegera igihe cyo gukenera gusubizwa amafaranga bizigamiye.

Ati “Urubyiruko rwose kwitabira iyi gahunda biri hasi cyane, kandi nirwo dukeneye cyane, kuko aya amafaranga aba agomba gushorwa. Dukenye rero ay’urubyiruko, ashobora gushorwa mu gihe kinini, akabababyarira n’inyungu, ariko hari ikibazo cy’uko aribo bacye bitabira”.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko mu rwego rwo gukomeza gushishikariza urubyiruko ndetse no kubegera bagasobanurirwa gahunda ya EjoHeza, hari gahunda yiswe Kiyosike (Kiosque), bazifashisha.

Ati “Turashaka gukora umushinga uzafasha abanyamuryango bo mu nzego zose, niba ari koperative, ishuri cyangwa udusantere tuba duhuriyeho n’amashuri nk’atatu, iyi gahunda wayigereranya n’abagenti (Agents), bazaba bafite amakuru yose ashoboka”.

Akomeza agira ati “Ushatse kumenya amakuru azajya ayamenyera aho, ibijyanye n’inyigisho, ndetse no kumenya ko turi hafi y’abaturage. Biracyanonosorwa tuzabamenyesha neza itariki bizatangirira tumaze kubyemeza burundu, ariko ni kimwe mu mishinga turimo gukoraho”.

Mu rwego rwo kwegereza abanyamuryango serivisi, RSSB ifite ishami muri buri karere, ikindi ni uko kuri ubu umunyamuryango wizigamira muri EjoHeza, yungukirwa 11.4% ku mwaka.

Umusanzu w’ubwizigame bwa EjoHeza umaze kugera miliyari zirenga gato 23 na miliyoni zisaga 900, ariko wakongeramo inyungu ndetse n’umusanzu wa Leta, yose hamwe amaze kugera mu kigega cya EjoHeza agera kuri Miliyari zirenga 35.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka