Urubyiruko rurakangurirwa gufatira urugero ku Ntwari zarubanjirije

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi w’Intwari, urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, rurahamagarira urubyiruko kwigira no gufatira urugero rwiza ku ntwari zababanjirije.

Ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa buri gihe tariki 01 Gashyantare, aho kuri ubu mu rwego rwo kwitegura kuwizihiza, hatangijwe icyumweru cy’ubutwari nka kimwe mu bikorwa bigamije kwizihiza umunsi w’Intwari.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bimwe mu byo bakwiye gukora ndetse no kwiyubakamo ari ukugendera kure ibijyanye no kwihugiraho, bakirinda ibibarangaza ndetse n’ibiyobyabwenge hamwe n’indi mico mibi, mu rwego rwo kwiyubaka no kugira uruhare mu kwiyubakira Igihugu.

Umwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali waganiriye n’itangazamakuru ariko utarifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko ari ngombwa kwirinda imico mibi kuko uyishoyemo bishobora kumushyiraho habi.

Ati “Ngomba kugendera kure ubusambanyi, ibiyobyabwenge, ubujura kugira ngo bitangira imbata, nkazisanga ahantu habi, kuko iyo bikugize imbata wisanga muri gereza, mu rugomo, ukabona ubuzima bwawe bwahagarariye aho, utigiriye akamaro ngo ukagirire n’Igihugu”.

Mugenzi we ati “Icya mbere ni ukuba inyangamugayo, tukanga umugayo nk’urubyiruko, tukigira ku batubanjirije babaye Intwari mbere”.

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu imidari n’impeta by’ishimwe, rusaba urubyiruko kumeya ko Igihugu cyubatswe n’abana b’u Rwanda, kandi ko kigomba kuzakomeza kubakwa n’abana b’u Rwanda.

Nicolas Rwaka ushinzwe ubushakashatsi mu rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu imidari n’impeta by’ishimwe, avuga ko urubyiruko rukwiye kumenya ko nta wundi bagomba gusiganya Igihugu.

Ati “Bagomba kumenya ko iki gihugu cyubatswe n’abana b’u Rwanda, kandi kizakomeza kubakwa n’abana b’u Rwanda, ndetse bamenye ko ntawe bagisiganya, kandi baramutse barangaye gato abandi bacyigarurira. Urubyiruko turarukangurira kwigira no gufatira ku rugero rwiza rw’Intwari zatubanjirije, ndetse no ku buyobozi bw’Igihugu buhari uyu munsi, buha agaciro Abanyarwanda bose, aha rero ni amahirwe yo kugira ngo urubyiruko rubifatireho urugero rwiza nabo bashobore kubikora, n’icyo badasobanukiwe bakibaze”.

Ibi kandi ngo bigomba kujyana no kuzirikana agaciro k’Ubumwe bw’Abayarwanda, nk’uko Rwaka akomeza abisobanura.

Ati “Umuntu urangwa n’indangagaciro y’ubutwari agomba kuba azi neza agaciro k’ubumwe bw’abagize uwo muryango, ubumwe bw’Abanyarwanda, ubw’abenegihugu, mugahuza, mugahuza imbaraga. Icyo nicyo twifuza, kuko abahuje imbaraga n’ubundi barajyana”.

Biteganyijwe ko kwizihiza umunsi w’Intwari bizabera mu midugudu yose, hakazakorwa n’ibiganiro mu mashuri, mu bigo bya Leta n’ibitari ibya Leta, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka