Urubyiruko rurahugurwa ku kugena politiki iteza igihugu imbere
Urubyiruko 40 rwo mu Ntara y’Uburasirazuba rukomoka mu mitwe 10 ya politiki yemewe mu Rwanda ruri mu mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ruzigishwamo kwitegura imirimo ya politiki no kugena politiki nziza iteza igihugu imbere.
Aba basore n’inkumi 40, barimo bane bane bakomoka muri buri mutwe n’ishyaka rya politiki byemewe mu Rwanda. Buri shyaka rihagarariwe n’abagabo 2 n’abakobwa 2.
Aya mahugurwa, yatangiye tariki 11/02/2012 i Rwamagana, agamije guhugura uru rubyiruko ku migambi n’inshingano za politiki ndetse no gutegura politiki nziza iteza igihugu imbere, ikanakomeza imitwe ya politiki bakomokamo.
Uru rubyiruko rwaturutse mu Turere twose tugize Intara y’Uburasirazuba ruzajya ruhurira muri iryo shuri-ndatwa buri week end mu gihe cy’ibyumweru 6 kugeza mu kwezi kwa Werurwe ubwo aya mahugurwa abaye ku nshuro ya kane azasozwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda, Kayigema Anaclet, avuga ko uru rubyiruko ruzahugurwa n’inzobere muri politiki zo mu Rwanda.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|