Urubyiruko rurahamagarirwa guhatanira umwanya wo kuvuganira abandi muri UN

Inama nkuru y’urubyirko (NYC), yahamagariye urubyiruko kwitabira amarushanwa azatorwamo babiri bazajya kuvuganira abandi mu muryango w’abibumbye (UN) mu gihe cy’imyaka itatu.

Guhera tariki 23-28/8/2012, Abanyarwanda biga mu mashuri makuru cyangwa kaminuza, bafite hagati y’imyaka 18 na 24 babyifuza basabwe kugeza ibyangombwa ku cyicaro cy’Inama nkuru y’urubyiruko iri i Kigali mu Gitega, ku muhanda ujya i Nyamirambo. Ibisabwa ni imyirondoro, fotokopi z’indangamuntu, pasiporo n’ikarita y’ishuri.

Abantu 10 ba mbere bizagaragara ko bashoboye kwisobanura mu ruhame mu ndimi z’icyongereza n’igifaransa, bakagaragaza ko bazi neza ibibazo urubyiruko rufite, nibo bazakora ibizamini byanditse n’ibyo kuvuga, mu rwego rwo gutoranya babiri bazajya muri UN; nk’uko Nkururanga Alfonse umunyambanga nshingwabikorwa wa NYC yasobanuye.

Yagize ati: “Inama nkuru y’urubyiruko izabapfunyikira impamba y’inyandiko zigaragaza imibereho y’urubyiruko mu gihugu cyacu, bakazasabwa kuzigeza ku nteko rusange, ndetse no ku buyobozi bukuru bwa UN, kandi tuzakomeza kubakurikiranira hafi.”

Ibibazo byugarije urubyiruko muri iki gihe bijyanye n’ubukene n’ubushomeri, ubujiji, ubuzima bwibasiwe n’indwara z’ibyorezo, ibidukikije bitabungabunzwe hamwe n’ihame ry’uburinganire ritaratera imbere cyane mu bihugu bikennye; nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NYC yakomeje asobanura.

Intebe y’ubuvuzi bw’urubyiruko mu muryango w’abibumbye yari imaze imyaka itatu yicaweho na Aloys Ntezimana hamwe na Carine Rusaro Utamuliza wabaye Miss 2007 muri Kaminuza y’u Rwanda.

Bavuga ko manda bashoje yageze ku buvugizi bakoze mu muryango w’abibumbye, bwo gusaba gushyiraho ikigega gifasha urubyiruko kwihangira imirimo, ayo mafaranga ngo akaba yajya anyuzwa mu murenge SACCO cyangwa muri “Union des Copec”.

Inama nkuru y’urubyiruko yizeza ko ubuvugizi buzakorwa na komite nshya buzagera ku musaruro urushijeho, bitewe n’uko abazatsinda bazaba bafite ubushobozi kurusha abo basimbuye batigeze bahatanira uwo mwanya.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka