Urubyiruko ruracyazitirwa no kutabona umwanya uhagije mu nzego zifata ibyemezo

Urubyiruko ruba mu Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie), barimo kungurana ibitekerezo ku nzitizi bagihura nazo mu kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byabo, cyane ko ngo batabona umwanya uhagije mu nzego zifata ibyemezo.

Ibyo byavugiwe mu nama y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, imaze iminsi ibera i Kigali, ifite insanganyatsiko igira iti “Uruhare rw’Inteko Zishinga Amategeko mu kugarura amahoro arambye”.

Perezida w’uyu muryango w’abagize Inteko Zishinga Amategeko icyiciro cy’Urubyiruko, Sébastien Lemire, asaba inzego zifata ibyemezo z’ibi bihugu bihuriye muri uyu muryango ukoresha ururimi rw’Igifaransa, ko zaha umwanya ukwiye urubyiruko kuko ari imbaraga kandi zagera kure zishyigikiwe.

Lemire yagize ati “Dukwiye kumva ko umwanya urubyiruko rwagahawe atari impuhwe rugirirwa, ahubwo ari uko rubikwiye kandi n’ubushobozi rubufite, kimwe nk’abandi bose bari mu myanya ifata ibyemezo.”

Hon Depite Mugisha Alexis uhagarariye u Rwanda muri iri huriro, yasangije amateka y’u Rwanda n’ukuntu urubyiruko ari rwo rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uburyo nyuma ya Jenoside urubyiruko arirwo rwongeye kuzahura ubuzima bw’Igihugu.

Ibyo ngo biri mu bituma bemeza ko mu gihe urubyiruko rwahawe ijambo mu nzego zifata ibyemezo, imbaraga zarwo zigakoreshwa neza rutanga umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka