Urubyiruko ruracyafite imbogamizi mu guhanga imirimo

Mu Karere ka Rubavu, ubuyobozi buvuga ko ibikorwa byo gufasha urubyiruko kwiga imyuga no guhanga umurimo bigenda neza ariko hakaboneka imbogamizi zo kubona igishoro n’ingwate ku rubyiruko.

Bamwe mu bahawe amasomo y'imyuga
Bamwe mu bahawe amasomo y’imyuga

Rukabu Benoît, Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ibikorwa by’ishoramari n’umurimo, abitangaje mu gihe ikigo cy’urubyiruko Vision Jeunesse Nouvelle ku wa 18 Nzeri 2019 cyatanze impamyabushobozi ku rubyiruko 610 rwashoje amasomo y’imyuga irimo ; guteka, kudoda gutunganya imisatsi n’inzara, gusudira no gukanika imodoka.

Mu rubyiruko 610 rwigishijwe na Vision Jeunesse Nouvelle ; 30% bahise babona imirimo, naho 60% bigira mu mirimo itandukanye itajyanye n’ibyo bize, abandi 10% bisubirira mu ishuri.

Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle, Frère Hagenimana Alexis, avuga ko ari ibikorwa byo guhugura urubyiruko kugira ngo bashobore kwihangira umurimo.

Abigishijwe imyuga bahawe uburyo bwo kuborohereza ingendo mu byo bakora
Abigishijwe imyuga bahawe uburyo bwo kuborohereza ingendo mu byo bakora

Yagize ati «Twatangiye duha amahugurwa urubyiurko 1510, kandi dukomeza kubaherekeza bahuriye mu matsinda tubaha inama. Ubu ibikorwa bakoze ni byo dushyiramo imbaraga tubafasha kunoza ibyo bakora n’uwo bakorera akishima kandi abarangiza bagira amahirwe yo kubona ibyo bakora. »

Rukabu Benoît ushinzwe ibikorwa by’ishoramari n’umurimo mu Karere ka Rubavu avuga ko ibikorwa byo kwiga imyuga ku rubyiruko bigenda neza ariko bikagorana ku bashaka inguzanyo muri banki kuko baba badafite ingwate. Ngo kubona inguzanyo biragorana kereka abashoboye guherekezwa n’ikigo cya BDF.

Urubyiruko rwigishijwe imyuga ruvuga ko rwari rwicaye ntacyo rukora, cyakora ngo imyuga bize yatumye batangira gukora ku mafaranga.

Abagiye bahiga abandi bahawe ibikoresho bazifashisha mu byo bize mu guhanga umurimo
Abagiye bahiga abandi bahawe ibikoresho bazifashisha mu byo bize mu guhanga umurimo

Ingabire Daria wize gutunganya imisatsi avuga ko aho amariye kurangiza amasomo yo gusuka ubu akorera amafaranga kandi agashobora kwikemurira ibibazo.

Ati « Naje kwiga gusuka ntabizi, gusa narabyize ndabikunda kandi bitangiye kumpa amafaranga kuko amafaranga yose ndayakorera kandi bigatuma ndushaho kwikemurira ibibazo ntawe nsabirije. »

Undi witwa Hitimana Innocent avuga ko yari umukarani mu Mujyi wa Goma. Aho amenyeye amakuru yo kwigisha imyuga ngo yarayitabiriye none ubu akorera amafaranga bitamusabye kwambuka umupaka nk’uko byahoze.

Akarere ka Rubavu gafite umuhigo wo guteza imbere imishinga y’urubyiruko no kongera imirimo itari ubuhinzi. Mu mihigo ya 2019/2020 Akarere ka Rubavu gateganya guhanga imirimo mishya ibihumbi cumi na kimwe (11000), mu gihe mu mwaka wa 2018/2019 hari hahanzwe imirimo ibihumbi icyenda na magana inani (9800).

Abigishinjwe na Vision Jeunnesse Nouvelle barahembwe
Abigishinjwe na Vision Jeunnesse Nouvelle barahembwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka