Urubyiruko rukora imirimo y’ingufu rubangamiwe no kwitiranywa n’inzererezi
Bamwe mu rubyiruko rukora imirimo y’amaboko rwo mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, bavugako iyo iminsi mikuru yegereje bafungwa.
Bavuga ko ibi ngo bikunda kubaho kandi no mu gihe i Kibeho hategurwa iminsi mikuru y’amabonekerwa na Asomusiyo, aho usanga abashinzwe umutekano babafata nk’inzererezi bakabafunga.

Uru rubyiruko ruvuga ko kubera ubwinshi bw’abahagenda iyo habaye ingendo nyobokamana, bituma urubyiruko ruboneraho gushaka uburyo rwacururiza ibyo abahagenda bakenera.
Uwitwa Rukara avuga ko akenshi bafungwa mu gihe bari gucuruza ibintu bitandukanye ku bakerarugendo baba bagendereye ako gace, bigatuma ubuyobozi bubafunga mbere ho gato iminsi mikuru n’ibirori byateguwe bakabarekura.
Agira ati “Iyo umunsi mukuru ugiye kuba,tujya kubona tukabona polisi ziraje zigatwara abantu hano nta n’icyaha bafite, noneho umunsi mukuru waba ugasanga nta musaruro tuwubyaje, haba ari mu bihe by’amasengesho bikaba bityo ugasanga baratwita inzererezi.”

Uru rubyiruko rwifuza ko mu gihe ruri gucuruza rutafatwa nk’inzererezi, kuko ngo narwo ruba rushaka ubuzima.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, avuga ko abafatwa ari inzererezi z’imburamikoro, kuko ngo umuntu uri gukora nta muntu ushobora kumuhutaza kandi akarere gashishikajwe n’iterambere ry’urubyiruko.
Ati “Inzererezi z’imburamikoro zo turazifata, kandi tuzakomeza kuzifata kugeza igihe zicikiye burundu. Naho umuntu uri mu kazi uri gukora, we ntawamuhutaza kuko natwe duhora dukangurira urubyiruko gukora ngo rwiteze imbere.”
Ku rundi ruhande benshi muri ba mukerarugendo bakunda kugenderera aka gace, bakunda gutaka bavuga ko bibwe. Ariko n’ubwo ubuyobozi bw’akarere budahakana ko no mu Banyakibeho kubamo abajura, buvuga ko akenshi abiba ni ababa baturutse mu tundi turere.
Ubusanzwe i Kibeho hahurira abantu b’ingeri zinyuranye iyo hari ingendo Nyobokama, muri icyo gihe ugasanga abacuruzi nabo bahungukira kubera ubwinshi bw’abantu.
Ohereza igitekerezo
|