Urubyiruko ruhamya ko rutabura gutera imbere kuva Igihugu gifite amahoro

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko kuba u Rwanda rwaribohoye, rukaba ari Igihugu gitekanye, ari byo bibatera imbaraga zo gukora cyane biteza imbere, baharanira iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Urubyiruko ruhamya ko rutabura gutera imbere kuva Igihugu gifite amahoro
Urubyiruko ruhamya ko rutabura gutera imbere kuva Igihugu gifite amahoro

Ibi uru rubyiruko rwabigarutseho ku ya 04 Nyakanga 2023, ku munsi u Rwanda rwizihirijeho isabukuru y’imyaka 29 rwibohoye.

Aline Umutoni ni umwe mu rubyiruko rukora ubucuruzi, avuga ko ibyo amaze kugeraho byose abikesha kuba Igihugu gifite umutekano.

Ati “Ndabyuka nkaza mu kazi, nkiyishyurira ibintu bimwe na bimwe nkeneye, iyo nza kuba naratangiye nta mutekano, n’ibi mfite sinakabaye mbigezeho, ariko kuba hari umutekano mwiza, niyo mpamvu naguka, niyo mpamvu bimeze neza, niyo mpamvu ndushaho gutera imbere.”

Mugenzi we ati “Twabonye amahoro, tubona Igihugu cyiza, ahantu heza ho gukorera, urubyiruko dukura amaboko mu Mufuka, turashakisha, ubu inzozi jye mfite ni uko ibintu byazaguka, bikarenga hano bikagera ku rwego mpuzamahanga, bikaba ibintu birenze, nkajya mbyikorera hano sindangure. Ni yo mpamvu ntanatekereza kujya gushakira ubuzima mu kindi gihugu, kubera ko mu gihugu cyanjye ibyo nkora birarinzwe.”

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kuzirikana amateka ashaririye Igihugu cyanyuzemo, ari naho yahereye abahamagarira kumenya neza amateka yo kwibohora.

Yagize ati “Icyo umuntu yahamagarira Abanyarwanda kwitabira, ni ukumva neza, ni ugukora, ni ukumenya ayo mateka, no kubumvisha ko ibyo atari byo byari bibereye u Rwanda, ntabwo ari byo bibereye Abanyarwanda, dukwiriye kuba turi umwe, dukora twubaka Igihugu cyacu, dutera imbere nk’ibindi bihugu tubona hanze hariya hose.”

Kuri uwo munsi kandi mu butumwa Perezida Kagame yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko urugendo rwo guteza imbere u Rwanda rusaba buri wese gukomeza guhatana, bashimangira abo ari bo, no gukotana mu buryo burambye bubaka Igihugu kibereye buri Munyarwanda.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe muri 2022, ryagaragaje ko mu Rwanda 65.3% by’Abanyarwanda, ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 y’amavuko.

Isabukuru y’imyaka 29 yo kwibohora k’u Rwanda ibaye mu gihe Umuryango FPR-Inkotanyi wayoboye urwo rugamba wizihiza imyaka 35 umaze uvutse, aho Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman wawo, igihe wizihizaga iyo sabukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka