Urubyiruko rugomba kurwanya ubushomeri- Minisitiri Nsengimana
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), Nsengimana Jean Philbert, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe aruzengurutse ubundi rugaharanira kwihangira imirimo kugira ngo rurwanye ubushomeri.
Ibi Minisitiri Nsengimana yabivuze ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 03/11/2014, ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy’itorero ry’abagize inzego z’urubyiruko ryari rimaze iminsi 10 ribera i Nkumba mu karere ka Burera.
Mu gusoza iri torero ryari ririmo intore 376 ryateguwe na MYICT, Minisitiri Nsengimana yabwiye urwo rubyiruko ko rugomba guhaguruka rukarwana urugamba rwo kurwanya ubushomeri bugaragara mu rubyiruko.

Avuga ko urwo rugamba arugereranya n’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, ariko ko urwo kurwanya ubushomeri ari rwo rworoshye.
Agira ati “Icyo mvuga ko urunguru ari rwo rworoshye kurwana, urunguru ntabwo rugira abo ruhitana. Nta muntu wavuga ngo azize urugamba rwo kurwanya ubujiji. Ariko hariya (kubohora u Rwanda) hasabye ubwitange bwari bukomeye cyane.
Ariyo mpamvu tuvuga ngo ubwo bwitange bwatanzwe kugira ngo tubone amahoro, tubone umutekano, tubone urubuga rwo kongera kuganira ku bindi byiciro by’urugamba, natwe isezerano twatanga ni uko twavuga ngo ayo maraso ntabwo yamenekeye ubusa”.
Akomeza avuga ko hamwe n’izo ntore urugamba rwo kurwanya ubushomeri bazarurwana kandi bazarutsinda.

Minisitiri Nsengimana icyo ashingiraho avuga ko urwo rugamba bazarutsinda ngo ni uko mu Rwanda hari amahirwe menshi yabyazwa umusaruro bityo urubyiruko rugahaguruka rukihangira imirimo.
Avuga ko kuba mu Rwanda hari amahoro, hari ubuyobozi bwiza bukunda abaturage, by’umwihariko urubyuriko, ngo ibyo byaba imbarutso yo kurwanya ubushomeri.
Ikindi ngo ni uko hari amahirwe muri buri karere k’u Rwanda urubyiruko rwaheraho rukihangira imirimo. Ngo kugira ngo ayo mahirwe abyazwe umusaruro ni uko urubyiruko rugomba gukoresha imbaraga rufite.
Agira ati “Hari n’ubushakashatsi bwakozwe bwerekana amahirwe y’ubukungu ahishe muri buri karere. Nta n’ubwo ahishe aragaragarira buri wese. Ariko bisaba ngo tuyahishure. Tugire ngo, niba uri muri Kamonyi, niba uri muri Ngoma, niba uri muri Nyaruguru cyangwa Nyamagabe, cyangwa Rusizi, ni iki waheraho ejo mu gitondo ukora?”
Yungamo ati “N’ubwo cyaba kidahuye n’ibyo wize cyangwa se utarashoboye no kugera mu ishuri. Ibyo byose rero tubihuza n’uko umu-jeunes akwiye kurangwa n’imyumvire myiza, gukoresha imbaraga afite, ariko no kuba yakumva inama agirwa n’abayobozi”.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yavuze ko hazaho igitaramo cyo kwesa imihigo aho hazarebwa abashyize mu bikorwa uko bikwiye imihigo basinyanye n’ubuyobozi.
Izo ntore zihamya ko hari imihigo itandukanye zahize zizakorera mu turere ziturukamo, irimo gukora umuganda wihariye w’urubyiruko ugamije kuzamura abatishoboye babubakira, kwita ku bidukikije ndetse no kwibumbira hamwe bizigamira mu bigo by’imari.
Muri uwo muhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy’itorero ry’abagize inzego z’urubyiruko, intore zasinyanye imihigo itandukanye n’ubuyobozi.

Icyiciro cya mbere cy’itorero ry’abagize inzego z’urubyiruko cyari kigizwe n’intore zaturutse mu turere 15 two mu ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’umujyi wa Kigali. Izo ntore zose zahawe icyemezo cyemeza ko ari abatoza b’intore.
Ikindi cyiciro cy’uturere 15 kizakurikiraho kizaba kigizwe n’intore zo mu ntara y’amajyepfo ndetse n’iy’Uburasirazuba.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NUKURWANYA UBUSHOMERI TWIFUYE INYUMA KANDI NTIRWORONSHYE NKUKO MNSTER ABIVUGA NI DANGER CYANE<DUFATANYE GUSHAKA IGISUBIZO TUREKE KUBYOROSHYA PE
dufite amahirwe twebwe nk’urubyiruko kuko dufite abayobozi batwumva , nidukoreshe aya mahirwe maze twiguriza amabanke twiteze imbere ducike ku bishomeri , turashyigikiwe rwose