Urubyiruko rugiye gutozwa gukurana umuco w’ubunyangamugayo

Gutoza urubyiruko umuco utarangwamo ruswa biri mu bishishikaje Urwego rw’Umuvunyi, ruri gutegura ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa; nk’uko bitangazwa n’Umuvunyi Mukuru, Madame Aloysie Cyanzayire.

Muri ibyo bikorwa harimo byinshi bizahuza urubyiruko mu rwego rwo gutuma rumenya ikibazo cya ruswa kuko urubyiruko narwo rugirwaho ingaruka na ruswa. Ruswa iramutse ihawe intebe, u Rwanda rwo mu gihe kizaza, rwaba ari urw’ibibazo byaturutse ku makosa atarakosowe n’abababanjirije.

Madame Cyanzayire ati: “Nk’abayobozi b’ejo hazaza bazahura n’ibibazo bitewe n’uko uyu munsi ruswa itaba yarwanyijwe ku buryo buhagije, bitewe n’uko yaba yahawe ikicaro mu gihugu cyacu.

Ikindi ni uko urubyiruko narwo rushobora kujya mu bikorwa bya ruswa cyane rugendeye ku bikorwa by’abarukuriye. Ni ngombwa kurwanya ruswa cyane muri bo kugira ngo bazamuke nibura bo bafite umuco rw’ubunyangamugayo”.

Urwego rw’Umuvunyi rubona ko umuti w’igihe kirambye ari ugutegura abakibyiruka hifashishijwe ibishimisha urubyiruko, harimo kuruhuriza mu myidagaduro.

Gutoza abakiri bato indangagaciro z’ubunyangamugayo, biri mu byatanga icyizere mu gihe kizaza cyane cyane ko abakuze baba bararenze ihaniro; nk’uko Umuvunyi mukuru yakomeje abitangariza abanyamakuru, mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatatu tariki 28/11/2012.

Iki kiganiro cyateguraga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, kizatangira tariki 05 - 09/12/2012, gitegura umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihizwa tariki 09/12 buri mwaka.

Muri icyo cyumweru kizatangirira mu karere ka Gisagara, mbere y’uko berekeza mu karere ka Kamonyi, Nyabihu na Bugesera ahazagenda hatangirwa ibiganiro no kugaragaza ibikorerwa muri utwo turere mu kurwanya ruswa.

Raporo zitandukanye harimo iya Transparency International na Banki y’Isi, byashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu karere no ku mwanya wa kane ku rwego rwa Afurika yo munsi y’Ubutayi wa Sahara, ku bihugu birwanya ruswa.

Emmnanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu si Pauline ra , ?

uzi ko muri promotion yanjye ari njye utaraba umuntu

ukomeye kweri?

my idea yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka