Urubyiruko rufite amahirwe yose yo kwiteza imbere-Min. Philbert
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) itangaza ko urubyiruko rwo mu Rwanda rufite amahirwe yose akenewe ruyabyaje umusaruro ngo rwagera ku iterambere.
Ibi Minisitiri wa MYCIT, Nsengimana Jean Philbert yabitangaje mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu byabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 22 Kanama 2015.

Minisitiri Nsengimana Jean Philbert ari kumwe n’Umuyobozi w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda One UN, Dr. Lamin Mamadou Manneh babanje gusura imishinga itandukanye y’urubyuriko rwahuguwe na Techno Serve bihangira imirimo.
Akineza Devotha, acuruza Tigo Cash akagurisha ama-inite mu Mujyi wa Musanze. Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 ni umwe bahuguwe n’umushinga Techno Serve yihangira umurimo none ngo buri kwezi, yinjiza ibihumbi 300, amafaranga abonwa n’umukozi wa Leta ufite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza cyangwa icya gatatu.
Minisitiri Nsengimana ashimangira ko amahirwe yose akenewe kugira ngo urubyiruko rutere imbere ahari. Icyakora, icyo rurasabwa ni ugutinyuka kwihangira imirimo rugakora kugira rugere ku iterambere.

Agira ati “Hari ubushobozi bwo mu mitekerereze, imyumvire myiza, gushira ubwoba, hari ubushobozi bw’imikorere, ubumenyi-ngiro hari n’ubushobozi bw’igishoro, ibyo byose birahari kandi hano muri Musanze twabonye ingero nyinshi…urubyiruko rukorera ibihumbi 300 ku kwezi, ibihumbi 900…”
Imibare yavuye mu ibarura rusange ry’abaturage rya 2012 yagaragaje ko muri rusange ubushomeri bwari ku kigero cya 3.4% mu gihugu hose, urubyiruko rutagira akazi rwanganaga na 4.0% mu gihugu hose.
Mu rwego rwo guhangana n’ iki kibazo, icyakora Leta yiyemeje guhanga imirimo mishya nibura ibihumbi 200 buri mwaka kugeza muri 2018.
Umuyobozi wa One-UN witabiriye uyu munsi mpuzamahanga w’urubyiruko avuga ko kuwizihiza bigamije gutekereza ku bibazo by’urubyiruko by’umwihariko ubushomeri n’uburyo babuvamo.
Yizeza Leta y’u Rwanda ko Umuryango w’Abibumbye uzakomeza kubaba hafi mu rugamba rwo gushakira imibereho myiza urubyiruko. Ngo UN ifitanye na Leta y’u Rwanda imishinga y’iterambere ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amadolari.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Urubyiruko rwahagurukiye gukora, kera urubyiruko rwabaga rureba ibyo iwabo(ababyeyi) bagezeho cg ibyo babasigiye hanyuma bakumva ni ibyo ariko ubu kubera ubuyobozi bukangurira abakiri bato gukora urubyiruko ntirukiba muri ibyo, byo kureba ibihali ahubwo rushaka inzira zose rwanyuramo ibihali bikabyara ibindi,bikabyara umusaruro
rubyiruko kuba muriho nicyo gishoro, mukagira ubuyobozi bwiza bubumva naho ibindi byo rwose bizaza gahoro gahoro