Urubyiruko ntirworohewe no kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kwihangira umurimo

Abafatanyabikorwa mu guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko baratangaza ko bikigoye ngo urubyiruko rwose, rugere ku mahirwe yo kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga byarufasha ku isoko ry’umurimo.

Bemeza ko urubyiruko bitarworohera kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga mu kwihangira umurimo
Bemeza ko urubyiruko bitarworohera kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kwihangira umurimo

Ibyo bikoresho bikenewe ni nka za telefone zigezweho, za mudasobwa n’ibikorwa remezo birugezaho umuyoboro wa Interineti, hari kandi no kuba urubiruko rudafite ubushobozi buhangije bwo kwigurira ibyo bikoresho.

Mu kiganiro Editech Mandy cya Master Card Foundation cyatambutse kuri KT Radio, abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga bagaragaje ko hari ibigenda bikorwa ngo urubyiruko rwitabire ikoranabuhanga kugira ngo ruzabashe kuba ruhagze neza mu myaka mike iri imbere, harimo no gushyiraho uburyo bwo gutanga amahugurwa no gushyiraho ibigo byo guhugura mu ikoranabuhanga mu kwihangira imirimo.

Umuhuzabikorwa w’ikigo Harambe gikorana n’urubyiruko mu kwihangira imirimo, Monique Equissa, avuga ko urubyiruko rukeneye akazi rwagiye ruhura n’imbogamizi mu kugashaka mu gihe cya Covid-19, kuko wasangaga rudasobanukiwe n’ikoranabunga cyangwa kuba nta bikoresho by’ikoranabuhanga rufite.

Agira ati “Nk’aho urubyiruko rwasabwaga gukora ikizamini cy’akazi mu gihe cya Covid-19 wasangaga rudasobanukiwe na porogaramu zarufasha mu kizamini, ariko ugasanga azi gukoresha imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp na You tube. Ahanini ugasanga biraterwa n’ubushobozi buke mu kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga”.

Avuga ko mu mbogamizi urubyiruko rugaragaza usanga ari ukutabona umwanya wo kwitoza gukoresha mudasobwa no kutagira umuyoboro wa Interineti, ari naho ikigo Harambe cyibanda ngo gifashe urubyiruko. Hari kandi kuba igiciro cya Interineti gihenze urubyiruko ku buryo bitarworohera mu gukurikirana amahugurwa y’ikoranabuhanga.

Monique Equissa avuga ko urubyiruko rushobora kubona igikoresho cy’ikoranabuhanga rwashyiriweho uburyo bwo guhabwa amahugurwa mu ikoranabuhanga, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nka (my learning hub), gushaka amasoko hifashishijwe izo mbuga no kumenya uburyo bwo gukorana n’abakiriya kandi bigakorwa ku buntu.

Ahamya ko mu myaka nk’ibiri iri imbere abantu bize ikoranabuhanga bazaba bahagaze neza ku isoko ry’umurimo n’ishoramari, kandi RDB na Master Card Foundation biteguye gufasha benshi mu bifuza gukoresha ikoranabuhanga binyuze mu mahugurwa arimo gutangwa n’abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga.

Urugendo rwo gukoresha ikoranabuhanga nibwo rugitangira

Umuyobozi muri Porogaramu ihuza abayobozi mu burezi muri Master Card Foundation, Ruth Mukakimenyi, avuga ko urugendo rwo gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri ku bijyanye n’amahirwe ku isoko ry’umurimo aribwo rugitangira.

Avuga ko ashingiye ku bunararibonye bwazanywe n’icyorezo cya Covid-19, buri wese yibonera amahirwe ari mu ikoranabuhanga kuko ryatumye serivisi nkenerwa zidahagarara kubera ingamba zo kwirida icyorezo.

Avuga ko ikoranabuhanga rishinze imizi rikwiye guhera mu mashuri aho urubyiruko rufite amatsiko rudakwiye gucikwa, ari nayo mpamvu master card foundation ishyize icyerecyezo cyayo ku rubyiruko.

Inararibonye mu bijyanye n’amahugurwa no kongera ubumenyi mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Amoss Mfitundinda, avuga ko n’ubwo hakiri imbogamizi mu ikoranabuhanga, hari n’ibimaze kugerwaho kandi abantu bagenda babona akamaro karyo muri serivisi bakenera.

Agira ati “Mu Rwanda hari abari bazi ko ikoranabuhanga ari iry’abazungu bo bitabareba, ariko ubu barimo kugenda babona ko ikoranabuhanga rikenewe, ni yo mpamvu tugenda dusesengura ibikenewe mu ikoranabuhanga kugira ngo turebe ibyo twashingiraho mu gutanga ubumenyi bukenewe, kugira ngo abantu bige ibikenewe ku isoko ry’umurimo”.

Avuga ko nyuma yo gufatanyiriza hamwe gusuzuma ibikenewe mu ikoranabuhanga, hategurwa imfashanyigisho ku bikenewe, ubu hakaba harashyizweho amasomo umuntu yakurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho ahitamo kwiga ibyo ashaka n’igihe ashakiye kandi amasomo agatangwa ku buntu.

Mfitundinda avuga ko ubu aho ibintu bigeze atari ngombwa ko umunyeshuri aba ari imbere ya mwarimu ngo abashe kwiga yitwaje amakayi ahubwo ikoranabuhanga aho ryamaze kugera, abanyeshuri n’abarimu barimo kuryifashisha mu koroshya uburezi no kubunoza.

Yongeraho ko hashyizweho kandi uburyo bwo guhugura urubyiruko mu bigo by’iterambere byayo biri hirya no hino kandi urubyiruko rwahabonera amakuru ku ikoranabuhanga mu ishoramari ku buryo nabo bashobora gutangira gushaka amasoko no gucururiza mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Icyakora ngo ibyo binasaba kugira ubushake kuko usanga hari n’abafite Interineti ariko badafite inyota yo kwiga ikoranabuhanga, nyamara ari amasomo afite akamaro kandi atangwa n’inararibonye mu kwigisha ikoranabuhanga.

Avuga ko abashaka kwiga ikoranabuhanga bashobora kujya kuri twitter ya RDB bakahasanga inyandiko zisabwa kuzuzwa ngo babashe kubona amahugurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka