Urubyiruko ntiruvuga rumwe kuri ruswa ishingiye ku gitsina
Rumwe mu rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye na za kaminuza, ruremeza ko rudashobora kwanga gutanga ruswa mu gihe habonetse amahirwe y’akazi mu gihe bagenzi babo bo bavuga ko gutanga iyi ruswa atari ukwihesha agaciro.
Akazi mu Rwanda cyane cyane ku rubyiruko gakomeje kuba ingorabahizi, n’ubwo hari gahunda zitandukanye Leta yashyizeho zo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.
Ariko bamwe mu rubyiruko barangije amashuri biteguye kuba bakora igishoboka cyose ngo babone akazi, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bakobwa wiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi utashatse ko amazina ye atangazwa.
Agira ati “Biragoye kuba wahitamo kumara imyaka itanu nta kazi ufite kandi ibyo bagusaba weda ubishoboye. Ngewe rero rwose mbona ari akazi keza nta kuntu ntayitanga ariko akazi nkakabona kuko n’ubundi ntaho bijya ariko ubukene bwangirira nabi.”

Hertien Buregeya nawe wiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Uburezi, atangaza ko ruswa mu rubyiruko ihari ariko akemeza ko urubyiruko ruri mu bayakwa kuko abakuru ari bo baba bafite amafaranga bari no mu myanya ikenerwamo serivisi.
Avuga ko hakwiye kubaho ubukangurambaga mu rubyiruko bwo kubigisha gahunda zo kwihangira imirimo, ndetse bakanibutswa n’ingaruka zayo. Gusa asanga na none urubyiruko rukwiye gufashwa mu kubona igishoro cyo kwihangira imirimo.
Ati “Mu cyerekezo turimo akenshi ibyo umuntu yiga tugereranyije n’ibipimo biriho, abantu biga ibintu bize kuri ubu ni bake cyane. Ariko usanga umuntu afite impano ye runaka, iyo niyo umuntu akwiye kuba yabyaza umusaruro akihangira umurimo aho kugira ngo yiyangirize ubuzima anice ubukungu bw’igihugu atanga ruswa.”
Xavier Mbarubukeye, umunyamabanga uhiraho mu rwego rw’Umuvunyi, atangaza ko igituma urubyiruko rwumva rwatanga ruswa ishingiye ku gitsina atari ukubura akazi gusa, ahubwo ari ukuba nta kizere bifitiye.
Ku by’uko hari abavuga ko bafite umubiri baherewe ubusa bityo bakumva batabura akazi kubera hari ibyo banze gutanga, Mbarubukeye abagira inama ko bakwiye kumva ko serivisi zose zo mu Rwanda bagomba kuziherwa ubuntu kandi nabo bakihangira imirimo yabo.

Ati “Icya mbere ni ukugira urubyiruko rwifitiye ikizee. Buriya nta kintu kibi nko kwiheba, umuntu wihebye umugezeho wese, umubwiye ati hariya hari inyungu runaka ahita amutwara. Turashaka rero kugira urubyiruko rufite ikizere cy’ejo hazaza.
Uko bigishwa mu mashuri, uko bigishwa indangagaciro z’ubunyangamugayo akaba ari abantu bifitiye ikizere yajya no gusaba akazi yajya no gusaba serivisi akaba azi ko ari ibintu yemerewe. Iyo yihebye rero niho ba rusahuriramunduru bababonera.”
N’ubwo nta mibare ihari cyangwa se ubushakashatsi bwagaragaye ku itangwa rya ruswa ishingiye ku gitsina mu rubyiruko kubera ukuntu muri rusange kumenya iki kibazo bigoye, Mbarubukeye yemeza ko iki kibazo gihari kandi ku bwinshi kandi kitashira buri wese atabigizemo uruhare.
Urwego rw’Umuvunyi ruri mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kizarangira kuri uyu wa kabiri tariki 9/12/2014 ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa. Ni muri urwo rwego urwego rw’Umuvunyi rwateguye ibiganiro mpaka hagati y’urubyiruko ruganira kuri iki kibazo.
Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa mbere tariki 8/12/2014 byahuje urubyiruko ruhagarariye urundi mu mashuri makuru n’urundi rubyiruko rukora mu nzego za Leta rwajyaga impaka ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubushomeri imwe mu nzira ikurura ruswa.”
Hitezwe ko ibi biganiro bizafasha urubyiruko kurushaho kumva uruhare rwabo mu kurwanya ruswa no kuyikumira, kugira ngo ahazaza habo hazabe nta ruswa irangwamo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
rega ni kibazo kitoroshye no kukibonera ibimenyetso bitoroshye
Wa mugore w’i Buringa Buringa?