Urubyiruko 9000 rw’abakorerabushake ruhugiye mu guhangana na COVID-19

Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufatanya n’izindi nzego guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ruravuga ko rwizeye kurandura iki cyorezo, kandi ko rugamije kugaragaza isura nziza aho kwishora mu ngeso mbi muri iki gihe benshi mu rubyiruko badafite icyo bakora.

Urubyiruko rw'abakorerabushake rufasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Urubyiruko rw’abakorerabushake rufasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 9000 ni rwo ruri kwifatanya n’inzego za leta guhangana n’icyorezo cya COVID-19 aho rwita ku bukangurambaga no gushishikariza abaturage kwirinda, by’umwihariko ahahurira abantu benshi.

Ibikorwa bihuza urubyiruko birimo n’imyidagaduro byarahagaze, amashuri n’imwe mu mirimo y’urubyiruko irahagarara, ibyo bikaba biri mu byahungabanyije amahoro ku isi muri rusange by’umwihariko ku muryango Nyarwanda.

Nubwo bimeze gutyo ariko, urubyiruko rw’abakorerabushake rwafashe iya mbere mu kwishakamo ibisubizo hagamijwe gufatanya n’izindi nzego kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Umunyamabanga mukuru w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha Eric Tuyisenge, avuga ko ubwo icyorezo cya COVID-19 kizaba kirangiye burundu, bazishimira umusanzu urubyiruko ruzaba rwarashyizemo aho kwihugiraho no kurangarira mu ngeso mbi.

Agira ati “Tuzishima nk’urubyiruko rusanzwe ruvugwaho imwe mu myitwarire idashimishije yo kwishora mu ngeso mbi, ahubwo tunezerwe tumaze gutanga umusanzu wacu mu kurwanya COVID-19”.

Urubyiruko rw'abakorerabushake rukorana n'inzego z'umutekano harimo na Polisi y'u Rwanda
Urubyiruko rw’abakorerabushake rukorana n’inzego z’umutekano harimo na Polisi y’u Rwanda

Ati “Coronavirus ni umwanzi wacu yahungabanyije amahoro kuko yahagaritse ibyishimo byose n’ibikorwa biteza imbere igihugu n’isi muri rusange, ni igihe cyacu cyo kugarura amahoro ku buryo igihe Coronavirus izaba itadutwaye abantu benshi, abantu bongeye kugenderana, gusurana no kwidagadura bizadushimisha nk’urubyiruko kuri uwo musanzu tuzaba twaratanze”.

Tuyisenge avuga ko umubare w’abakorerabushake b’urubyiruko bari hirya no hino mu ntara, ungana na serivisi ziba zikenewe gutangwa by’umwihariko ahahurira abantu benshi, nko mu Mujyi wa Kigali hakaba hakorera urubyiruko hafi 1000.

Kurwanya COVID-19 ntibisaba amafaranga n’amikoro ahambaye gusa

Urubyiruko rukorera ubushake rugaragaza ko nta mpungenge rufite ku mwanya rutakaza ngo Abanyarwanda basobanukirwe n’ibyo basabwa ngo birindi COVID-19, kuko rusanga ikiruta byose muri iki gihe rudafite ibindi rukora kwitanga nta gihembo na byo bigira uruhare mu kurwanya icyorezo rwubaka igihugu.

Umwe mu bakorerabushake bibumbiye mu ihuriro ry’urubyiruko ryitwa Isano Peace Club mu Mujyi wa Kigali, avuga ko usanga hari urubyiruko rwirirwa rureba za televiziyo iwabo, rwananirwa rukajya mu ngeso mbi zirimo no kunywa ibiyobyabwenge no kwiyandarika ugasanga rugaragara mu bikorwa byo gukwirakwiza COVID-19, kandi rwagakwiye gufata iya mbere mu kuyirwanya.

Bafasha abaturage kwirinda coronavirus
Bafasha abaturage kwirinda coronavirus

Agira ati “Urubyiruko rwizewe ni urutanga imbaraga zarwo mu gutanga ibikenewe na benshi kurusha kwikunda, ntidukwiye kubera umutwaro igihugu tuzaragwa ahubwo dukwiye kukitangira mu bihe nk’ibi bikomeye aho guteza ibibazo.

Iyo wigishije umuntu kwambara neza agapfukamurwa, ukamubwira ko gukaraba intoki neza bimurinda kwandura icyorezo cya COVID-19, uba umukuye mu byago byo kwandura yenda atatekerezaga. Ibyo ntibisaba imbaraga nyinshi n’amikoro ahambaye ni ukuza gusa ukavugana na bagenzi bawe uko muza kubigenza”.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kuri uyu wa 06 Nzeri 2020, yagarutse ku kibazo cy’urubyiruko rwigunze kubera COVID-19 itagituma rwidagadura, maze arwibutsa ko rukwiye kwihangana icyorezo kikagabanuka rukongera gusubira mu buzima busanzwe.

Yavuze ko ibikorwa remezo by’imyidagaduro y’urubyiruko byari bimaze kuba byinshi mu gihugu ku buryo bugaragara, bityo ko ntawe ukwiye kwibaza uko byagenda igihe bidashoboka ko rwidagadura nyamara ngo ntawarubujije usibye icyorezo.

Yagize ati “Ntawambuye urubyiruko ibyiza bari bafite ntabwo ari umuntu wavuze ati turambiwe aba bajeni n’umwidagaduro wabo, na bo barabizi, ibyashyizweho byose birimo no gushyiraho isaha itarengwa byose biterwa na Coronavirus, ni yo mpamvu n’abajyanwa muri sitade baba badahowe kwidagadura ahubwo baba bibutswa ko nibatabikurikiza bazafatwa na Covid-19 cyangwa bagatuma abandi bafatwa”.

Ubwo rwagezwaho impuzankano
Ubwo rwagezwaho impuzankano

Ati “COVID-19 si ibicurane urwaye ukaryama ejo ukabyuka ujya ku kazi kuko yo irica, n’iyo wikorera ibyo ushaka burya uba ushaka kwica abantu, guhana ni ibyazanye n’icyorezo, wibyirengagiza udatakaza cyangwa ugatuma undi muntu atakaza ubuzima, urubyiruko rwidagaduraga bigishoboka nyine kandi twari twarakoze n’ishoramari ngo rubashe kwidagadura”.

Ubufatanye bw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya COVID-19 bwatumye u Rwanda ruza mu bihugu bitandatu muri Afurika byagaragaje guhangana mu buryo bukomeye n’icyo cyorezo.

Imibare y’amezi atanu ashize igaragaza ko nibura 52% by’abanduye iyi ndwara bavuwe bagasubira mu buzima busanzwe, bivuze ko imibare y’abakize ikomeje kuza hejuru kuruta iy’abarwaye, inzego zose zikaba zisabwa gukomeza kwitwararika ngo zikomze kugihashya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

twifuza kunjya mubakorana bushake murakoze 0787972339

twambajimana papias yanditse ku itariki ya: 16-12-2020  →  Musubize

Bariya ngirango ni local defense zaje gufasha akazi ba dasso na police!!
Nonese ko tuzanzwe tumenyereyeko habaho abajyanama bubuzima mugihugu hose, hakabaho komite zimidugudu, Corona ikaba arikibazo cyuhuzima kuki ziriya jure, magugurwa nayo bahembwa bitahawe abo basanzweho bamenyerewe mu baturage batahembwaga ntibanambikwe??

Kabuga yanditse ku itariki ya: 8-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka