Urubyiruko 80 rwahuguriwe gukora imishinga ishingiye ku murage ndangamuco

Mu Rwanda hatanzwe amahugurwa ku nshuro ya mbere ku murange ndangamuco, hagamijwe kumenya no kubungabunga umuco bikajyana no kuwubyaza umusaruro mu buryo bwo kwihangira imirimo, by’umwihariko ikoreshejwe ikoranabuhanga.

Urubyiruko rugera kuri 80 rwahawe amahugurwa ku buryo bashobora kubyaza umusaruro mu nyungu amahirwe ari mu murage ndangamuco
Urubyiruko rugera kuri 80 rwahawe amahugurwa ku buryo bashobora kubyaza umusaruro mu nyungu amahirwe ari mu murage ndangamuco

Ni amahugurwa yatanzwe mu gihe cy’imyaka irenga ibiri yitabirwa n’urubyiruko 80 rurimo abagera kuri 50 bahuguwe bafite imishinga ku murage ndangamuco ariko itarashyirwa mu bikorwa, mu gihe abandi 30 ari abari basanzwe bafite iyo mishinga kandi yaranashyizwe mu bikorwa mu rwego rwo kuyibyaza inyungu.

Abahuguwe bahawe ubumenyi butandukanye mu buryo bwo gukora imishinga itandukanye ibyara inyungu ariko bavomye mu murage ndangamuco, banahabwa ubumenyi bwo kubungabunga umuco n’umurage ndetse no gukoresha ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco ari nabwo bwateguye aya mahugurwa ku bufatanye n’imiryango y’abafatanyabikorwa, buvuga ko impamvu nyamukuru yatumye hategurwa aya mahugurwa ari uko hari hamaze kugaragara ibibazo birimo icyuho kinini cyane mu rubyiruko mu bumenyi bw’umurage ndamungamuco.

Ni umurage Inteko y’Umuco ivuga ko ukungahaye cyane, ariko abakiri bato bakaba batazi amahirwe arimo kandi bakabona ko hari ikibazo gikomeye cy’ubushomeri mu rubyiruko, bituma biyemeza gutera ikirenge mu cy’izindi nzego muri gahunda yo guhanga imirimo.

Bamwe mu bahuguwe baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko bungukiye byinshi mu mahugurwa bamazemo igihe, kubera ko basanze bishoboka ko urubyiruko rushobora kubyaza umusaruro amahirwe ari mu murage ndangamuco.

Fiston Mudacumura afite umushinga ujyanye no kubungabunga indimi nyafurika binyuze ku rubuga rw’ikoranabuhanga, avuga kuri urwo rubuga bashobora gushyiraho amashusho cyangwa amajwi y’indimi nyafurika, ku buryo basanze bishoboka cyane ko urubyiruko rwabyaza umusaruro mu buryo bw’inyungu amahirwe ari mu murange ndangamuco.

Ati “Birashoboka cyane kandi mu nganda nke zishobora gutanga umusaruro mu gutanga imirimo ku rubyiruko, kubera ko tugeze mu Isi aho abantu bari ku matelefone, mudasobwa na murandasi, uko babikoresha cyane bakenera no kugira ibyo barebaho, rero ibintu bifite aho bihuriye n’umuco turagenda tukavomamo ibyo ushobora guheraho yaba inkuru, ibitabo cyangwa filime ushobora guheraho ubyaza umusaruro ukabona amafaranga.”

Imwe mu mishinga myiza yahawe ishimwe ry'amafaranga
Imwe mu mishinga myiza yahawe ishimwe ry’amafaranga

Providance Iradukunda asanzwe akora ibijyanye n’imyenda mu biti byakorwagamo imyenda mu bihe byo hambere akabikora mu buryo bugezweho bikabasubiza mu mateka ya cyera ariko babijyanisha n’aho Isi igeze.

Ati “Ikintu cya mbere naburaga n’igishoro ariko n’uburyo bwo kurinda no gukoresha na duke ufite, gutandukanya wowe ubwawe n’ubucuruzi, muri make byamfashije gutandukanya jyewe ubwanjye n’ubucuruzi, nahise mfungura ikompanyi ntabwo imaze igihe kinini, ni igihe gito, mfungura na konte yayo ku buryo mbasha kumenya umutungo w’ubucuruzi ni uyu, uwanjye ni uyu.”

Intebe y’Inteko Prof. Robert Masozera, avuga ko abahawe amahugurwa bafite ubumenyi bushobora kubafasha gutangira ibikorwa byabo.

Ati “Turabizi ko bitoroshye guhita utangira, icyo bafite ni imishinga myiza babashije kwihangira cyangwa gutegura, ariko tuzi neza ko bitoroshye guhita batangira kubishyira mu bikorwa, niyo mpamvu, imishinga yabo myiza ntabwo tuzayirekura, dukorane nabo, tubaherekeze, tubahuze yaba amabanki cyangwa ibigega bindi, tubafashe kubona abaterankunga babafasha nk’indi myaka ibiri, tubaherekeze kugeza igihe bashyize mu bikorwa ibyo bifuje.”

Inteko y’Umuco ivuga ko mu Rwanda harimo ubukungu bwinshi bushingiye ku murage ndangamuco kuko imibare igaragaza ko bamaze kubarura ahantu ndangamurage harenga 650, iyo mibare ikaba itarimo ahandi hari umurage udafatika kubera ko hatarabarurwa. Umurage udafatika ukubiyemo ibirimo ubuvanganzo, imyemerere ya cyera, ubuhanzi n’ibindi, gusa ngo ibyinshi ntibiratangira kubyazwa umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka