Urubyiruko 593 rw’Iwawa rwashyikirijwe impamyabushobozi
Ku nshuro ya kabiri, ikigo kigisha imyuga abana bahoze ari abo mu muhanda cyiri ku kirwa cya Iwawa mu kiyaga cya Kivu, ejo, cyatanze impamyabushobozi ku rubyiruko 593 rurangije amasomo.
Mu banyeshuri 593 bahawe izi mpamyabumenyi harimo abarangije mu cyiciro cy’ubuhinzi, ubworozi bw’inzuki, ububaji, ubwubatsi ndetse n’ubudozi.
Nicolas Niyongabo, umuyobozi w’iki kigo, yagaragaje ko uru rubyiruko rufatiye runini igihugu kuko iyo urebye imirimo rukora ishingiye ku masomo ruba rwabonye usanga ari ntagereranywa. Imirimo rumaze iminsi rukora ibarirwa mu gaciro k’amafaranga miliyoni 75.
Mu buhamya bwa bamwe mu bana barangije ndetse n’abagiye barangiza mu kiciro cya mbere bagaragaje ko bicuza igihe bataye baba mu burara no mu biyobyabwenge. 85% by’urubyiruko ruri muri iki kigo rwazanywe nyuma yo gufatirwa mu biyobyabwenge, urundu rwari rwarataye iwabo ari ba mayibobo ku mihanda.
Kabanda, ukuriye komite y’ababyeyi bafite abana muri iki kigo cya Iwawa,yashimiye abarezi b’iki kigo anasaba ababyeyi kwikosora kubera uburangare bagiye bagira kugeza ubwo abana babo bata uburere n’umuco.
Kabanda yatanze urugero ku mwana we, Alan Kabanda, nawe wazanywe muri iki kigo nyuma yo gufatwa acuruza ibiyobyabwenge mu bihugu bitandukanye. Uyu mwana yigaga muri kaminuza ya Makelele muri Uganda.
Minisitiri w’umuco na Siporo, Protais Mitali, na mugenzi we w’urubyiruko, Nsengimana Jean Philibert, bashyikirije aba bana impamyabumenyi maze basaba abari aho gusenyera umugozi umwe bakavanaho ibinyoma bya bamwe mu bavuga ko ikigo cya Iwawa ari ikigamije guhohotera no kwica abakijyanywemo.
Minisitiri Nsengimana yagize ati “sinumva uburyo abantu birirwa basebya ikigo cya Iwawa kandi havamo abantu b’inyangamugayo nkaba.” Mu rwego rwo gufasha aba bana, Minisitiri Nsengimana yebemereye ibikoresho bizabafasha guhanga imirimo.
Minisitiri Mitali yasabye izindi nzego kwitabira gutanga umusanzu wazo, aho kwibwirako iki kigo kireba Minisiteri y’urubyiruko gusa.
Iyi ni inshuro ya kabiri kuva iki kigo cyashyirwaho mu myaka 2 ishize; kuko
Muri Gicurasi uyu mwaka, iki kigo cyatanze impamyabumenyi ku rubyiruko 752 rwari rurangije amasomo y’imyuga atangirwamo.
Ikirwa cya Iwawa giherereye mu murenge wa Boneza, akarere ka Rutsiro, intara y’Iburengerazuba.
Védaste Nkikabahizi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|