Urubyiruko 3,936 rugiye guhabwa akazi mu ibarura ry’imirimo mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyandikiye Uturere twose mu Rwanda, gisaba ubufatanye mu ibarura ry’imirimo n’aho ikorerwa, rizakenera urubyiruko rugera kuri 3936 muri Mutarama 2024.

Hagiye kuba ibarura ry'imirimo mu Rwanda
Hagiye kuba ibarura ry’imirimo mu Rwanda

Iri barura ryiswe ’Establishment Census 2023’, rizaba rikozwe ku nshuro ya gatanu mu Rwanda, rikaba rigamije kugaragaza imirimo itandukanye ikorerwa mu Rwanda, umubare w’ibigo iyo mirimo ikorerwamo n’aho biherereye.

Iri barura kandi rizaba rigamije kumenya imirimo ibyara inyungu mu bigo byose biri mu Rwanda, kumenya umubare w’abakozi bari muri ibyo bigo hakurikijwe igitsina, ubwenegihugu, ubwoko bw’amasezerano y’akazi, hamwe no kumenya urwego buri kigo kibarizwamo.

NISR yifuza kandi kugira urutonde rw’ibigo bizifashishwa mu bundi bushakashatsi, buzakorwa ku bijyanye n’Ubukungu n’Iterambere mu Rwanda.

NISR isaba ubuyobozi bw’uturere kuyifasha gushaka (Recruitment) abakarani b’ibarura, aho Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri buri Karere isabwa gutanga urutonde tariki 5 Ugushyingo 2023.

Ibaruwa ikomeza igira iti "Hazakurikiraho ikizamini cy’ijonjora kizatangwa na NISR ku rwego rw’Akarere tariki 13-18/11/2023", hakazashakwamo umubare wagenewe buri Murenge, nk’uko imigereka y’ibaruwa NISR yandikiye uturere ibigaragaza.

Mu bizibandwaho batoranya abazakora iryo barura hari ukuba umuntu ari Umunyarwanda, ufite imyaka y’ubukure hagati ya 16-30, abarizwa mu bitabo by’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, afite impamyabumenyi ya A0 cyangwa A1 mu bijyanye n’Ibarurishamibare, Ubukungu, Imibereho n’Imibanire(social studies) cyangwa andi masomo ajyanye na byo.

Agomba kandi kuzaba ashobora kuboneka kuva tariki 20 Ukuboza 2023 kugera tariki 10 Gashyantare 2024, kuba nta kandi kazi afite, kuba indakemwa mu mico no mu myifatire ndetse no kuba abarizwa mu murenge azakoreramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Muraho neza!

Murakoze kudutecyerezaho;
Ariko mwagira icyo mubwira
N’abadafite kaminuza mu byavuzwe mu itangazo.

NIYONSABA Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 30-12-2023  →  Musubize

Turabashimira cyane kubwo gutekereza kurubyiruko ariko mutekereze no kubize imyuga, murakoze!

Jenko yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

Muraho neza banyakubahwa
Nkabaranguje uyu mwaka twabona ayamahirwe?
Nice twabariza Andi mukuru kuburyo bwizewe?

Ndahiriwe naphtal yanditse ku itariki ya: 6-12-2023  →  Musubize

Bizafasha urubyiruko kubona akazi

Muhongerwa Yvonne yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

Bizafasha urubyiruko kwiteza imbere

Shiragahinda Shakila yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

Turashima leta yu Rwanda kuko bizaadufasha kwiteza imbere cyaneee

Rugwiro prince yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

Igitekerezo cyanjye nuko niba koko aribifasha urubyiruko byashyirwamo imbaraga nubushobozi kandi bikajyezwa kuri buri rubyiruko

Ikuzwe Nadia yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

Bizakorwa nabarangije kwiga mbere ya 2023 cyangwa nabarangije kwiga uyu mwaka baremerewe

Igihozo rugwiro prince yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

Murakoze ndumva ari byiza cyanee nonese iryo barura rizakorwa nurubyiruko rwarangije kwiga mbere ya 2023 cyangwa nabarangije uyu mwaka baremerewe? Murakoze munsubize

Igihozo rugwiro prince yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

Bizafasha urubyiryko mukwikura mubukene kdi turabyishimiye cyane

TUYISENGE FELIX yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka