Urubuga ‘Kubaka’ rwitezweho gukemura ibibazo biri mu myubakire y’Umujyi wa Kigali
Umujyi wa Kigali watangaje ko ibibazo byakunze kugaragara mu mafaranga acibwa abasaba impushya zo kubaka byakemutse, binyuze ku rubuga rushya rwitwa ‘Kubaka’ rwashyizweho kugira ngo rujye rusabirwaho ibyangombwa byo kubaka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yabitangaje ku wa Kabiri tariki 15 Nyakanga 2025, ubwo Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, NLA, bagiranaga ibiganiro ku bibazo byagaragaye muri raporo y’igenzura ricukumbuye ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ku itangwa ry’impushya n’igenzura ry’inyubako mu Mujyi wa Kigali.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakozwe hagati y’umwaka wa 2019 na 2024, yerekanye ko hakiri icyuho mu gushyira mu bikorwa ibishushanyombonera ku buso bwagenewe imiturire, bituma hatangwa impushya zo kubaka aho bitari biteganyijwe.
Abadepite basabye ibisobanuro by’ibishushanyo mbonera bitubahirizwa n’ibitinda kuboneka.
Komisiyo yabajije Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka impamvu bemeye ko inzu zubakwa zitujuje ubuziranenge.
Depite Erneste Nsangabandi yavuze ko bitumvikana ukuntu inzu nini zidakorerwa igenzura, nyamara zaratwaye amafaranga menshi.
Ati “Niba hari inzu itarakorewe ubugenzuzi igeretse inshuro 24, yaratangiwe icyemezo cyo kubakwa, harimo icyuho. Ahubwo twebwe twakagombye kuba tureba igezemo hagati kugira ngo itazaboneka yaruzuye bikaba ngombwa ko isenywa”.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko yagenzuye inzu y’amagorofa 24 mu mwaka wa 2022, ikaba yari igeze kuri fondasiyo itarakorewe igenzura.
Depite Dr Kanyandekwe Christine nawe yavuze ku nyubako 12 izikomeye cyane, kandi zigeretse inshuro 15, muri zo 13 zitakorewe igenzura mu ntangiriro gusa zikiri muri fondasiyo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko izo nyubako ndende barimo kuzikurikirana ku buryo izo basanze zose zitujuje ibizabwa zisenywa.
Ati “Hakomeje ubugenzuzi bwifashishije ikoranabuhanga hakoreshwe utudege duto tutagira abapirote (drones) kandi birimo gutanga umusaruro”.
Ati: “Inyubako ndende tugenda tuzikurikirana, igaragara ko itujuje ibisabwa tuyikuraho. Turimo kugenda dukora ubukangurambaga aho dufatanya n’abagenzuzi n’abahanga mu bwubatsi kuko ubu turimo turashaka ko ibintu byose bishyirwa mu ikoranabuhanga”.

Meya Dusenyiyumva avuga ko, ubu utudege tutagira abapiroti dushobora kwegeranya amakuru ku nyubako ibihumbi 30 ku buryo bagira icyo byakoresha.
Dusengiyumva yijeje ko mu myaka 2 iri imbere ibijyanye n’ubwubatsi bizaba byamaze guhabwa umurongo ku buryo hazajya hubakwa inzu zujuje ibisabwa gusa.
Dusengiyumva yavuze ko mu gukemura ayo makosa yakozwe ndetse no kwirinda kuyasubiramo hashyizweho ingamba n’amabwiriza azakemura ibibazo byo gutinda kwemeza ibishushanyombonera byimbitse by’umwihariko ku butaka bwagenewe imiturire.
Ati “ Abaturage batangiye kugira uruhare mu ikorwa ry’ibishushanyombonera byimbitse ku mikoreshereze y’ubutaka bwagenewe imiturire tukaba dusanga nacyo ari ikintu kiza kizatuma bagira uruhare mu bibakorerwa”.
Akomeza ati “Urubuga Kubaka ruzajya rusabirwaho ibyangombwa ruzagabanya amakosa yakorwaga, ndetse rutume hatabaho gutanga amakuru atari ay’ukuri”.
Igenzura ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ryerekanye ko hari impushya zo kubaka 9,000 zishyujwe amafaranga arenze ku yagombaga kwishyurwa angana na 117,165,500 Frw, hakaba n’izindi mpushya 261 zishyujwe amafaranga make ku yagombaga kwishyurwa aburaho 14,380,000 Frw.
Hagaragajwe ko hagati ya Nyakanga 2021 n’Ukuboza 2024, Umujyi wa Kigali wemeje ibishushanyombonera 34. Muri byo, 17 byemejwe bifite ubukererwe buri hagati y’iminsi 226 n’iminsi 527.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi, Muhirwa Marie Solange, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, ko kuri ubu usaba icyangombwa cyo kubaka yishyura hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200 Frw bitewe n’ubuso umuntu agiye kubakaho kandi bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikibazo nukwaka icyangombwa wujuje ibisabwa ukamara amazi abiri ugitegereje ko dosiye yemezwa usanga mugutanga ibyangombwa ababishizwe bagenda Gacye cyane