Urubanza rwa Ingabire mu rukiko rw’ikirenga ruzatangira hagati mu kwezi kwa kane

Urubanza rw’ubujurire bwa Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi uregwa ibyaha birimo ubugambanyi, kugirira nabi ubuyobozi buriho no gutegura ibitero by’intambara k’u Rwanda, rwageze mu rukiko rw’ikirenga, aho ruzaburanishwa guhera hagati mu kwezi gutaha kwa kane.

Urukiko rw’ikirenga rwimuriye urubanza ku itariki 16-30/04/2013, kubera ko Ingabire uregwa yarumenyesheje ko atari yabona imyanzuro y’Urukiko rukuru y’abareganwaga nawe, akaba yaje gusanga ifitwe n’umuburanira Me Gatera Gashabana, nawe wasobanuye ko yibagiwe kuyimuha.

Ingabire Victoire yari kumwe n’abo bareganwa hamwe, ari bo Habiyaremye Noel na Nditurende Tharcisse, bo bakaba bari baje kubaza urukiko rw’Ikirenga impamvu batarafungurwa, kuko biyumvishaga ko barangije igifungo cy’imyaka 3.5, buri umwe umwe yari yakatiwe n’Urukiko rukuru mu kwakira 2012.

Aba bagabo bombi bahoze bari mu mutwe wa FDLR bakaza gufatwa n’inzego z’iperereza z’u Burundi tariki 22/09/2009, bagahita bashyikirizwa inzego z’igisirikare z’u Rwanda, ngo bakiriwe mu kigo cya Gisirikare cy’i Kami, akaba ari nabwo babara ko batangiye igifungo.

Nyamara ngo igifungo cyabo bagitangiye tariki 24/04/2010, ubwo inzego z’Igisirikare zabashyikirizaga Polisi, nk’uko ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko rw’ikirenga, kuko ngo ubusanzwe abakurikiranyweho ibyaha bavuye mu bindi bihugu ntibaza mu buryo Habiyaremye na Nditurende bazanywemo n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration).

Umwanzuro w’urubanza ku bijyanye no gukomeza gufungwa cyangwa guhita bafungurwa kwa Habiyaremye Noel na Nditurende Tharicisse, wo ugomba gusomwa tariki 28/03/2013.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka