UR yatangiye gucyura abanyeshuri bari barabuze uko bataha kubera COVID-19

Kaminuza y’u Rwanda (UR), kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020, yatangiye gucyura abanyeshuri bayo basabye gufashwa kugera mu bice baturukamo nyuma y’uko amashuri afunzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yari yasabye abayobozi bose b’uturere, abayobozi nshingwabikorwa b’Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, n’abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, gukora urutonde rw’abanyeshuri bifuza kuva aho bari bacumbitse bagasubira iwabo mu turere bakomokamo bibasabye kwambukiranya Intara cyangwa Umujyi wa Kigali, kugira ngo bafashwe kugenda.

Nyuma y’ubwo busabe, ku Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020, Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yasabye abanyeshuri basabye ko bafashwa kugera aho baturuka ko kuri uyu wa mbere bazindukira ku mashami yayo ya Nyagatare, Rukara, Busogo, Rwamagana, Huye na Rusizi kugira ngo bafashwe kugenda.

Ni igikorwa cyazindutse gikorwa kuri uyu wa mbere, hakoreshejwe imodoka zakodeshejwe ngo zibageze aho bavuka.

Reba mu mashusho (Video) uko byari byifashe ubwo abo banyeshuri batahaga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka