Abanyeshuri bagicumbitse aho biga bagiye gufashwa gusubira iwabo
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yasabye abayobozi bose b’uturere, abayobozi nshingwabikorwa b’Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, n’abayobozi b’intara n’Umujyi wa Kigali, gukora urutonde rw’abanyeshuri bifuza kuva aho bari bacumbitse bagasubira iwabo mu turere bakomokamo bibasabye kwambukiranya intara cyangwa Umujyi wa Kigali, kugirango bafashwe kugenda.
- Abiga muri za kaminuza cyane cyane ni bo bari bakiri aho bacumbitse
Ibi bivuzwe mu gihe Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kane tariki 30 Mata 2020, yanzuye ko hari imirimo imwe n’imwe yemerewe gusubukurwa irimo n’iyo gutwara abantu n’ibintu, ariko bikaba bitemewe kuva mu ntara ujya mu yindi, cyangwa kuva mu ntara ujya mu Mujyi wa Kigali ndetse no kuva muri Kigali ujya mu ntara.
Iyo nama y’Abaminisitiri kandi yafashe umwanzuro wo gukomeza gufunga amashuri kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2020, mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Kuva muri Werurwe hashyirwaho ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, hari abanyeshuri cyane cyane abiga muri za kaminuza bari bakiri aho bacumbikaga mu bihe by’amasomo kugeza uyu munsi bakaba bagihari.
Mu butumwa bwa email, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikiye abayobozi b’uturere, ab’intara n’Umujyi wa Kigali, yabasabye gukora urutonde rw’abo banyeshuri rugashyikirizwa inzego bireba zirimo Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’intara zose, hanyuma abo banyeshuri bagafashwa gusubira aho bavuka.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yabwiye Kigali Today ko iyi gahunda iri gutegurwa na Ministeri y’ Ubutegetsi bw’Igihugu, Ministeri y’Uburezi na Ministeri y’Ubuzima.
Ati “Zirafatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego mu gutunganya iki gikorwa”.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID-19, abakize ni 199
- #COVID-19: Abantu 123 bakize, abanduye bashya ni 68
- Umugabo w’imyaka 85 yishwe na #COVID19 i Kigali, abakize ni 29
- Mu Bwongereza abaturage basabwe gukomeza kwitwararika n’ubwo utubari twafunguwe
- Bugesera: Abantu 164 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 83, abakize ni 171
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 83, abakize ni 81
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 108, abakize ni 121
- Huye: Bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu mujyi basabwe kuba bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi
- #Covid-19: Abantu 179 bashya ni bo banduye, abakize ni 130
- Minisitiri Gatabazi yavuze ku cyatumye imirenge imwe mu Ntara y’Amajyepfo ishyirwa muri Guma mu rugo
- #Covid-19 mu Rwanda yishe abantu batatu, abakize ni 111
- Bafashwe bikingiranye mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
- Hari imirenge ishobora gushyirwa muri Guma mu Rugo mu Majyepfo
- ‘Doze’ ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 yatangiye gutangwa, izindi nkingo zirenga 500,000 zaratumijwe
- Video: Polisi yahagaritse ubukwe bw’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19, aho bwaberaga harafungwa
- RBC yasobanuye impamvu y’ubwiyongere bwa Covid-19 mu Majyepfo
- Mu Rwanda abantu 74 bakize Covid-19, abanduye bashya ni 76
- #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 135, abakize ni 126
- Ruhango: Hashyizweho abantu 2500 bafasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
None umuntu yabariza he ngo yandikishe umwana uri muri kgl atahe mu ntara mubwire mwakagira Imana aho nzanjya kubariza ndebe ko bamunzanira