Abanyeshuri bagicumbitse aho biga bagiye gufashwa gusubira iwabo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yasabye abayobozi bose b’uturere, abayobozi nshingwabikorwa b’Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, n’abayobozi b’intara n’Umujyi wa Kigali, gukora urutonde rw’abanyeshuri bifuza kuva aho bari bacumbitse bagasubira iwabo mu turere bakomokamo bibasabye kwambukiranya intara cyangwa Umujyi wa Kigali, kugirango bafashwe kugenda.

Abiga muri za kaminuza cyane cyane ni bo bari bakiri aho bacumbitse
Abiga muri za kaminuza cyane cyane ni bo bari bakiri aho bacumbitse

Ibi bivuzwe mu gihe Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kane tariki 30 Mata 2020, yanzuye ko hari imirimo imwe n’imwe yemerewe gusubukurwa irimo n’iyo gutwara abantu n’ibintu, ariko bikaba bitemewe kuva mu ntara ujya mu yindi, cyangwa kuva mu ntara ujya mu Mujyi wa Kigali ndetse no kuva muri Kigali ujya mu ntara.

Iyo nama y’Abaminisitiri kandi yafashe umwanzuro wo gukomeza gufunga amashuri kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2020, mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Kuva muri Werurwe hashyirwaho ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, hari abanyeshuri cyane cyane abiga muri za kaminuza bari bakiri aho bacumbikaga mu bihe by’amasomo kugeza uyu munsi bakaba bagihari.

Mu butumwa bwa email, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikiye abayobozi b’uturere, ab’intara n’Umujyi wa Kigali, yabasabye gukora urutonde rw’abo banyeshuri rugashyikirizwa inzego bireba zirimo Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’intara zose, hanyuma abo banyeshuri bagafashwa gusubira aho bavuka.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yabwiye Kigali Today ko iyi gahunda iri gutegurwa na Ministeri y’ Ubutegetsi bw’Igihugu, Ministeri y’Uburezi na Ministeri y’Ubuzima.

Ati “Zirafatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego mu gutunganya iki gikorwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None umuntu yabariza he ngo yandikishe umwana uri muri kgl atahe mu ntara mubwire mwakagira Imana aho nzanjya kubariza ndebe ko bamunzanira

Umuhoza diane yanditse ku itariki ya: 5-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka