UR-Huye: Abanyeshuri bashishikarijwe kujya basura ishyinguranyandiko mu bushakashatsi bakora

Abakiri batoya barashishikarizwa kujya basura ishyinguranyandiko kandi bakagira umuco wo gusoma kugira ngo bagire uruhare mu kuzuza ahakiri icyuho mu makuru.

Ubu butumwa, Inteko y’Umuco yabushyikirije abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, biganjemo abiga Umurage n’Amateka, kuri uyu wa 8 Kamena 2023, mu rwego rwo kwizihiza icyumweru Mpuzamahanga cyahariwe inyandiko.

Umukozi ushinzwe kubungabunga no kwita ku nyandiko muri service y’ishyinguranyandiko y’igihugu, Félicien Nizeyimana, yasobanuye ko ubundi inyandiko zishyirwa mu ishyinguranyandiko ari iziba zitakifashishwa, zikaba nyamara ziba zibitse amakuru ajyanye n’amateka yaranze imiyoborere y’igihugu, ku buryo ashobora kwifashishwa n’abashakashatsi.

Yanasobanuye ko mu Rwanda ishyinguranyandiko yatangiye mu mwaka w’1979 iza gukomwa mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko komisiyo yari iyishinzwe yakoreraga muri perezidanse itongeye gukora. Kuri ubu yongeye gukora, yasabye abanyeshuri biga muri Kaminuza gukunda gusoma, bagasoma inyandiko zo muri iki gihe, ariko bakifashisha n’iziri mu ishyinguranyandiko.

Yagize ati “Ishyinguranyandiko yakomwe mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Icyo gihe haje icyuho mu makuru kandi kubura kw’ayo makuru biri kugira ingaruka ku myumvire y’Abanyarwanda mu guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yunzemo ati “Kugira ngo turwanye icyo cyuho turimo turakangurira abakiri batoya n’abandi bose kugira ngo baze basome ayo mateka, uko ari, bakore n’ubushakashatsi tumenye ahari icyuho cy’ayo makuru yagiye abura, tunakomeze gushakisha ngo dukungahaze ishyinguranyandiko y’igihugu.”

Yanavuze ko uru ari urugendo Inteko y’umuco irimo ifatanyije n’ibigo n’abaturage bagamije kwishakamo ibisubizo by’uko bakemura ibibazo byugarije urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange.

Mu banyeshuri bakurikiye ibiganiro hari abavuga ko batari basobanukiwe n’imikorere y’ishyinguranyandiko y’u Rwanda, kandi ko basanze barikenera mu mirimo y’ubushakashatsi.

Harima Mukanizeyimana ati “Nishimiye kumenya ko nagereranya imiyoborere yo hambere n’iy’uyu munsi kugira ngo bizamfashe nimba n’umuyobozi nzamenye uko nitwara ahabaye ikosa njyewe nzarikuremo kugira ngo ejo habe heza.”

Gahunda y’ishyinguranyandiko yatangiye mu 1979, kandi ngo mu nyandiko zari ziyirimo iza mbere ni izo mu mwaka w’1926.

Mu 1979 nyine, hagiyeho komisiyo yo kubungabunga inyandiko ndetse n’itegeko riyigenga, ariko urebye imirimo bijyanye ngo yatangiye mu 1962. Iyo komisiyo yakoreraga muri Perezidanse y’u Rwanda.

Kuva mu 1994 ntabwo hongeye gutekerezwa ku ishyinguranyandiko kugeza mu mwaka w’2000. Hagati aho inyandiko zari zarashyinguwe zashyizwe mu maboko ya Minisiteri y’Uburezi, ariko kubera ko zitari zifite abazitaho by’umwihariko hari izagiye zangirika, izindi zikajugunywa.

Mu mwaka w’2000 rero ni bwo hashyizweho Ishyinguranyandiko ry’igihugu (archives nationales) ryabarirwaga muri Minisiteri y’Umuco, none kuri ubu ribarizwa mu Nteko y’umuco.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka