UR-Huye: Abanyeshuri bariye kawunga yanduye barara mu bitaro kubera gucibwamo

Abanyeshuri batanu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bari mu bitaro bikuru bya kaminuza (CHUB)kubera kuruka no gucibwamo.

Umwe mu banyeshuri ba UR-Huye barwariye muri CHUB
Umwe mu banyeshuri ba UR-Huye barwariye muri CHUB

Nkuko bisobanurwa na Dr. Cyprien Ntirenganya ukuriye ishami ry’ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri (medicine interne) ryakiriye aba banyeshuri, ngo muri rusange bakiriye 12 bafite kiriya kibazo.

Barindwi muri bo basanga batarembye cyane bahabwa imiti barataha, naho basigaye bo baracyari mu bitaro kuko barembye cyane. Gusa ngo harimo uwo basanze arwaye na Malaria.

Uyu muganga anavuga ko uretse bariya 12 bakiriye, hari n’abandi atazi umubare bivurije mu ivuriro ryo muri kaminuza imbere.

Agira ati “Abo twakiriye ni abari barembye. Twatangiye kubakira mu ma saa yine z’ijoro ryakeye.”

Aba banyeshuri bose bavuga ko iyi ndwara yabafashe nyuma y’ibiryo bariye mu ijoro ryo kuwa kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2017, byari bigizwe n’umuceri, akawunga, ibishyimbo n’icyayi. Gusa ntibafatiwe rimwe, bagiye bajya kwivuza mu bihe bitandukanye.

Dr. Ntirenganya na we avuga ko ibiryo bariye byaba ari byo nyirabayazana w’iyi ndwara.

Agira ati “Batangiye gufatwa mu masaa yine zo ku manywa, baza kwisanga kwa muganga bose barwaye kimwe kandi baraririye muri resitora imwe.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri muri iyi Kaminuza, B. Al-Saleh Karimunda, avuga ko muri rusange abafashwe bose ari abarira muri resitora iri muri iyi kaminuza, bishyura ibihumbi 15RWf ku kwezi.

Abarira muri resitora yisumbuye kuri iyi ngiyi bariha 25.000RWf ku kwezi, ndetse n’abarira mu y’icyubahiro bariha 35.000RWf ku kwezi, nta wutaka.

B. Al-Saleh Karimunda avuga ko hakurikiyeho kugirana ibiganiro na rwiyemezamirimo ugaburira abanyeshuri kugira ngo barebere hamwe igikwiye gukorwa kugira ngo bagabure amafunguro afite isuku, kuko ngo nta gushidikanya aba banyeshuri bazize umwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abo banyeshuri bihangane gus nicyigo cyiosore

grac yanditse ku itariki ya: 12-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka