UR: Graduation yimuwe, impamvu igirwa ubwiru

Kaminuza y’u Rwanda (UR)imaze gutangaza ko umuhango wo gusoza amasomo ya kaminuza ku banyeshuri bayo uzwi nka graduation wari uteganyijwe mu minsi icumi iri imbere wimuriwe mu kwezi gutaha. Ni imipinduka iyi kaminuza ivuga ko zije zitunguranye bitewe n’impanvu zikomeye ariko yavuze ko itatangariza rubanda. Gusa ngo ni mu nyungu z’igihugu n’abanyeshuli.

Mu kiganiro kigufi Ignatius Kabagambe uvugira iyi kaminuza yagiranye na Kigali Today, yavuze ko iyi graduation yari iteganyijwe ku itariki ya 20 Ukwakira yimuriwe ku itariki ya 17 Ugushyingo 2023 ku mpamvu ziremereye ariko badashobora gutangaza.

Yagize ati:” Hari impamvu zikomeye zatumye tuyimura ariko tutiteguye gutangariza abantu. Ntabwo rero twajyaga kuzirengaho kuko byose birashoboka guhindura itariki kandi impinduka ziri mu nyungu z’igihugu, ni n’inyungu z’abanyeshyli… Turabasaba kubyihanganira“.

Abajijwe ku kuba gutinda gukora graduation bitinza abakeneye impamyabumenyi yagize ati:” Iyo haje impamvu zikomeye ibyo by’iminsi ihinduka n’ubwo na byo tuba tutabyirengagije biba bibaye impamvu ntoya. Na twe nka kaminuza hari imyiteguro twari turimo ariko twihanganira izo mpinduka “.

Yongeyeho ko mu gihe graduation itaraba iyi kaminuza ifasha abanyeshuri bayo kubona ibyangombwa bifashisha ku isoko ry’umurimo.

Gusa ibyo bifite imbogamizi zo kuba hari ahaba hakenewe gusa impamyabushobozi ariko yavuze ko ibyo bitashoboka ko bazibona gradution itaraba.
Ibi byatumye tumubaza impamvu itangwa ry’impamyabushobozi muri UR rifata igihe kirekire nyuma y’amasomo avuga ko igihe baba bafite nk’ubuyobozi kiba gito bakongeraho andi mezi atari agenwe.

Ati:” Hagati yo kwiga no gukora graduation hari ibintu byinshi harimo gokosora ibizamini, kureba abazakora graduation no gukorana n’izindi nzego. Inzira bicamo zose rero ntibikunda ko bimara amezi abiri bijya bifata nk’amezi atatu cyangwa ane “.

Iyi graduation yimuwe, ku itariki 12 Nzeri ni bwo abanyeshuri bari bamenyeshejwe ko bazayikora ku itariki 20 Ukwakira. Icyo gihe ubusabe bwari bumaze igihe ari bwinshi ku rubuga rwa X ngo babwirwe iyo tariki kuko bavugaga ko bamaze igihe bategereje.

Ubwo butumwa bwimura iyi graduation bwajyaga hanze bamwe babutanzeho ibitekerezo basabaga ko bishobotse bahabwa impamyabushobozi zabo kuko bakeneye kuzikoresha.

Gusa ubuyobozi n’ubundi bwasobanuye ko n’ibyo bidashoboka mbere y’itariki gahunda yimuriweho, cyakora ngo ababyifuza babaha inyandiko igaragaza ko bari ku rutonde rw’abazagraduatinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka