Unity Club yifurije Noheli nziza Intwaza zo mu rugo rw’Impinganzima rwa Huye

Unity Club Intwararumuri n’abafatanyabikorwa bayo, tariki ya 9 Ukuboza 2022 bifatanyije n’ababyeyi b’Intwaza mu rugo rw’Impinganzima mu Karere ka Huye, mu gikorwa ngarukamwaka cyo gusangira no kwifurizanya Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023.

Bishimye abashyitsi babasuye
Bishimye abashyitsi babasuye

Abo bakecuru n’abasaza b’Intwaza, baranzwe no gusabana no gusangira Noheli n’umwaka mushya muhire.

Unity Club Intwararumuri n’abafatanyabikorwa bayo babazaniye impano z’ibikoresho, byo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi birimo imyambaro n’ibiryamirwa.

Azera Nyirangirumwami wavuze mu izina ry’Intwaza, yashimye uburyo bitabwaho mu buzima bwabo bwa buri munsi, cyane ko ubu bageze mu zabukuru ntacyo babasha kwikorera na kimwe.

Ati "Intwaza turishimye, ku mutima haracyeye, turabakunda bana bacu mudushimirire Ababyeyi bacu Nyakubahwa Paul Kagame muti Intwaza mu rugamba rw’abahizi dutwaje gitwari".

Aba babyeyi bashimira abantu bose babazirikana, ariko ku isonga bagashimira Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame, uruhare bagize rwo gukomeza kubafasha kubaho.

Minisitiri Bizimana aganira n'abitabiriye ibirori byo gusangira Noheli n'Ubunani n'Intwaza
Minisitiri Bizimana aganira n’abitabiriye ibirori byo gusangira Noheli n’Ubunani n’Intwaza

Umuhuzabikorwa w’Impinganzima ya Huye, Muterambabazi Delphine, agaragaza ko ababyeyi b’Intwaza babaho ubuzima nk’ubwo undi mubyeyi wese abaho mu muryango nyarwanda.

Muterambabazi avuga ko mu mirimo Intwaza za Huye zikora ibyara inyungu yo kuboha no gufuma, inyungu bakuyemo bayifashisha umwe mu baturanyi babo ugeze mu zabukuru n’undi ufite uburwayi, mu rwego rwo kwitura no guhora bazirikana ineza bagiriwe n’Igihugu.

Gusurwa kw’aba babyeyi n’abantu banyuranye, bituma badaheranwa n’amateka banyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko bivuga n’Umuyobozi wa Avega Agahozo, Kayitesi Immaculée, na we wari wagiye gusangira Noheli n’aba babyeyi b’Intwaza.

Intwaza zihamya ko zibayeho neza kuko zitaweho
Intwaza zihamya ko zibayeho neza kuko zitaweho

Kayitesi yashimiye Unity Club irangajwe imbere na Madame Jeannette Kagame, wafashe iya mbere mu gushaka igisubizo kirambye cyo gutuza abo babyeyi, mu rwego rwo kubaba hafi mu masaziro yabo.

Ati “Turabashimira uburyo mukomeje kubitaho, mukora ibishoboka byose ngo Intwaza zibone serivisi n’ibikoresho bijyanye n’imbaraga zabo. Ntimwasize inyuma n’ibikorwa bibahuza n’abaturanyi babo kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango, bumva bari mu rugo batekanye”.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, wari uhagarariye Unity Club Intwararumuri, yavuze ko izi ngo zerekana ko na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubuzima bwakomeje.

Ati “Mu izina ry’Intwararumuri, dutewe ishema no kwitwa abana banyu kandi turabifuriza gukomera, kuramba no gukomeza gutwaza. Igihe cyose tubasuye, tunezezwa n’uko tubasanga muri amahoro, mumeze neza”.

Minisitiri Bizimana ashimira Intwaza uburyo zikomeje gutwaza mu buzima
Minisitiri Bizimana ashimira Intwaza uburyo zikomeje gutwaza mu buzima

Minisitiri Bizimana yashimiye abaturage bo mudugudu wa Taba ko bakiriye neza Intwaza bakaba babana kivandimwe, abasaba gukomeza kubaba hafi.

Ati “Mu Kinyarwanda tuvuga ko umuturanyi mwiza aruta umuvandimwe wa kure, mujye muhora mubizirikana”.

Mu mpera za buri mwaka Unity Club Intwararumuri isura ababyeyi b’Intwaza batuye mu ngo z’Impinganzima.

Urugo rw’Impinganzima rwa Huye rutuyemo ababyeyi 99 barimo abasaza 7 n’abakecuru 92. Nyuma y’Akarere ka Huye, ibi bikorwa bizakomereza no mu zindi ngo z’Impinganzima ziri mu turere twa Nyanza, Bugesera na Rusizi.

Umuryango Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, washinzwe mu 1996 ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

Habayeho n'igihe cyo kubyina basusurutsa Intwaza
Habayeho n’igihe cyo kubyina basusurutsa Intwaza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka