Unity Club iraha amacumbi abakecuru 100 bagizwe incike na Jenoside

Umuryango Unity Club, ugizwe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda n’abigeze kuba mu nzego nkuru z’ubuyobozi n’abo bashakanye , kuri uyu wa 29 Kamena 2017 urashyikiriza amacumbi abakecuru bagizwe incike za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izi nzu zubatswe mu buryo buzatuma abo bakecuru bashobora gusabana
Izi nzu zubatswe mu buryo buzatuma abo bakecuru bashobora gusabana

Nyuma yo gushyikiriza amacumbi abakecuru 16 bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye umwaka ushize, Unity Club yubatse andi macumbi ashobora gucumbikira abantu ijana.

Kuri uyu wa 29 Kamena 2017, abakecuru 94 bagizwe incike na Jenoside bo mu Karere ka Huye bakaba ari bwo bari busezere ubuzima bari bamazemo imyaka 23 bwo kubaho batagira aho bikinga, bagatuzwa mu macumbi yiswe “Impinganzima”.

Ni amacumbi agizwe n’ibyumba 50 byuzuye bitwaye miliyoni 406 n’ibihumbi 535 na 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya macumbi aratahwa ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame.Umuryango Unity Club wihaye intego ko mu 2020, incike za Jenoside zose zizaba zaramaze kubakirwa amacumbi yo kubamo yujuje ibyangombwa.

Bamwe mu bakecuru bacumbikiwe na Unity Club
Bamwe mu bakecuru bacumbikiwe na Unity Club

Ibarura riherutse ryagaragaje ko mu Rwanda hari ababarirwa muri 869 bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ijana n’icyenda muri bo, barimo abakecuru 94 n’abasaza 15, byagaragaye ko bakeneye amacumbi ku buryo bwihuse.

Kugeza ubu, incike 77 ni zo zamaze aho kuba mu nzu z’amacumbi asangiwe hirya no hino mu gihugu, bikaba biteganijwe ko uyu mwaka uzarangira abamaze kubona amacumbi bageze ku 160.

Mu kubakira amacumbi abo bakecuru n’abasaza bagizwe incike na Jenoside, Unity Club ni yo yafashe iya mbere,icyakora hakaba n’abandi bafatanyabikorwa.

Janet Mukandayisenga, Umuyobozi wungirije wa Unity Club, agira ati “Twakusanije ubushobozi hanyuma dushaka n’abaterankunga kugira ngo dukore iki gikorwa gifitiye umuryango Nyarwanda akamaro gakomeye.”

Mu kubaka amacumbi mashya bagiye gutuzamo incike za Jenoside, Unity Club yakoranye by’umwihariko na Banki Nyarwanda itsura amajyambere (BRD), Banki ya Kigali (BK), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), Ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) ndetse na Minisiteri y’Ingabo (MINADEF).

izo nzu zirimo ibikenewe byose bizafasha abo bakecuru gusaza neza
izo nzu zirimo ibikenewe byose bizafasha abo bakecuru gusaza neza

Nyuma yo kwimurira incike muri ayo macumbi, Ikigega cy’abarokotse Jenoside (FARG) cyo kizana muri ayo macumbi ibyangombwa byose bituma haba urugo rwujuje ibisabwa. Muri byo twavuga ngo kubagezaho ibibatunga, imyambaro, umuzamu ndetse n’umukozi ushinzwe gukurikirana imibereho yabo ya buri munsi.

Abakozi baba bashinzwe gukurikirana imibereho yabo ni bo bamenya urwaye bakamujyana kwa muganga, bakanabafasha igihe cyose bakeneye gusurana udashoboye kwigeza ku nshuti ye akeneye gusura bakahamugeza.

Byongeye kandi, Umuryango Unity Club utanga inka zibafasha kubona amata ahantu hose bubakiwe amacumbi nk’ayo.

Mukandayisenga agira ati “Ikidusubiza intege mu bugingo ni ukubona abo babyeyi bose no kubabwira tuti ‘mwatakaje abana banyu ariko igihugu kirahababereye kandi kirabazirikana muri byose. Turi umuryango wanyu kandi rwose turabakunda.”

Ibikoresho byo mu gikoni
Ibikoresho byo mu gikoni
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka