Unimoni yahaye abana batishoboye Noheli n’Ubunani

Kompanyi mpuzamahanga yitwa Unimoni ikorera no mu Rwanda, isanzwe mu mpera z’umwaka yifatanya n’abana bo mu miryango itishoboye, ikifatanya na bo mu kwizihiza Noheli n’Ubunani, ibagenera ifunguro n’ibikoresho by’ishuri, ndetse bagahura bakidagadura.

Kuri iyi nshuro bifatanyije n’abana 60 bo mu miryango yo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu rwego rwo kubafasha gusoza umwaka no gutangira undi bishimye. Abatanze ibyo bikoresho bizera kandi ko ibyo bikoresho by’ishuri bizafasha abo bana mu myigire yabo.

Manzi Innocent ushinzwe guteza imbere ubucuruzi (business development) mu ikompanyi Unimoni, avuga ko mu bindi bakoze mu bihe bishize harimo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gufasha abana bo kwa Gisimba babishyurira amafaranga y’ishuri, n’ibindi.

Yagize ati “Ibyo bikorwa tubikora tugamije kubaka ahazaza heza h’urubyiruko rw’u Rwanda. Tubikora buri mwaka, buri mwaka tukaba dufite igikorwa cyihariye cyo gufasha abatishoboye. Kubafasha ntibihita birangirira aho gusa, ahubwo turabakurikirana kuko tuba dufite imyirondoro yabo, bityo bikatworohera gukomeza kuvugana no kumenya amakuru yabo.”

Manzi Innocent ukora muri Unimoni
Manzi Innocent ukora muri Unimoni

Manzi Innocent avuga ko n’ubwo Unimoni ari ikigo cy’ubucuruzi, ibyo bikorwa byo gufasha abatishoboye ngo ntabwo bisubiza inyuma iyo kompanyi ahubwo ngo ni uburyo bwiza bwo gusangira n’abaturage inyungu icyo kigo kiba cyabonye.

Uwamahoro Cathia ushinzwe guhuza abakiriya n’ikompanyi ya Unimoni (Customer Relationship Executive) we yagize ati “Iki gikorwa cyo kwifatanya n’abatishoboye ni igikorwa nka Kampani twishimira. Inyungu ya mbere y’iki gikorwa ni ukubona abana b’Abanyarwanda batera imbere. Inyungu ya kabiri ni uko abakiliya barushaho kumeya ibyo dukora bakaba batugana.”

Rukundo Vianney utuye i Kanombe mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Kamashashi, mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, ni uwo mu muryango ufite umwana muri abo batishoboye bahawe ubufasha na Unimoni.

Rukundo avuga ko byamushimishije kuko kuri we atari asanzwe abona igikorwa nk’icyo.

Ati “Byantunguye kandi biranejeje. Kubona abana babaha amakayi, amakaramu, ibikapu, ni ikintu gishimishije. Amafaranga nari kuzamugurira ibyo bikoresho nzayamuguriramo ibindi bintu akeneye.”

Niyigena Gisele ni umwe mu banyeshuri bahawe ibikoresho
Niyigena Gisele ni umwe mu banyeshuri bahawe ibikoresho

Umwe mu bana bahawe ibikoresho witwa Niyigena Gisele wiga kuri Groupe Scolaire Camp Kanombe mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, avuga ko ibikoresho yahawe byamushimishije kuko bizamufasha kutavanga amasomo atandukanye mu ikayi imwe.

Ati “Mu ishuri wasangaga imyitozo (Exercise) nyivanga n’indi mikoro baduha (Homework) mu ikayi imwe. Ubu nzajya mfata imyitozo nyishyire mu ikayi imwe, n’imikoro nyishyire mu ikayi imwe. Niba ikaramu imwe igize ikibazo, nzajya mpita mfata indi, ariko nzikoreshe neza atari ukuzisesagura.”

Uwamahoro Cathia ashyikiriza impano umwe muri abo bana
Uwamahoro Cathia ashyikiriza impano umwe muri abo bana

Unimoni ni ikigo mpuzamahanga gikora ibijyanye no kohereza no kwakira amafaranga. Gikorera mu bihugu 44 byo ku migabane yose y’Isi. Unimoni ifite icyicaro muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE).

Gitanga serivisi zo kohereza amafaranga mu mabanki, kikavunja amafaranga yo mu mahanga, n’ibindi byerekeranye no kwakira no kohereza amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ikompanyi ya Unimoni yatangiye gukorera mu Rwanda muri 2010.

Manzi Innocent avuga ko Unimoni ishyigikiye ahazaza heza h'urubyiruko
Manzi Innocent avuga ko Unimoni ishyigikiye ahazaza heza h’urubyiruko
Abana bashyiriweho n'uburyo bwo kwidagadura
Abana bashyiriweho n’uburyo bwo kwidagadura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nifuzagako mwampamagara mwifashishije iyi numero 0788580296 kubwi ibikorwa byiza byanyu nabashimiye. cgangwa se mukampa numero yanyu nababonaho. murakoze!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Nifuzagako mwampamagara mwifashishije iyi numero 0788580296 kubwi ibikorwa byiza byanyu nabashimiye. cgangwa se mukampa numero yanyu nababonaho. murakoze!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Yatangiye kwizihizwa n’Abagatolika le 25/12/354.

munyemana yanditse ku itariki ya: 23-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka