UNHCR yemeza ko muri Congo hakiri impunzi z’abanyarwanda 185 003
Nyuma yuko habayeho ukutumvikana ku mubare w’impunzi z’abanyarwanda bari muri Congo hagati ya Leta ya Congo n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) byabaye ngombwa ko hakorwa irindi barura birangira habonetse impunzi 185 003.
Mbere Leta ya Congo yavugaga ko impunzi z’abanyarwanda ziri ku butaka bwayo bagera ku bihumbi 200 mu gihe UNHCR yo yavugaga ko ari ibihumbi 50. Uku kunyuranya byanatumye Leta ya Congo itihutira gusinya amasezerano aca ubuhunzi ku Banyarwanda baba bari muri iki gihugu.
Mu nama yahuje Leta y’u Rwanda, Leta ya Congo na UNHCR tariki 20/6/2013, Leta ya Congo yaabye ko habanza kuba ibarura ry’impunzi z’abanyarwanda ziri muri iki gihugu kugira ngo hamenyekane abagomba gushishikarizwa gutaha n’aho bari hamwe no kumenya abadashaka gutaha.
Muri iyi nama humvikanyweho ko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) na Leta Congo babarura impunzi z’abanyarwanda hakamenyekana umubare naho babarizwa.
Nubwo iki gikorwa cyarengeje igihe cyari cyatanzwe, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ritangaza ko kugeza taliki ya 31/12/2013 Abanyarwanda bari kubutaka bwa RDC bari 185 003.
UNHCR kandi ivuga ko igihugu cya RDC gicumbikiye impunzi zo muri Centre Afurika zigera ku 53 385, Abarundi 90 762, Abagande 2 686, Abanyasudani 2 564, Abanyecongo Brazaville 673 hamwe n’Abanyangola 558.
Nubwo igihugu cya RDC gifite umubare w’impunzi zikomoka mu bihugu bituranye nayo zitari nke nanone gifite umubare w’impunzi z’abaturage bacyo baba mu bihugu byo hanze aho bagera ku 430 380, harimo 152.912 bari muri Uganda, 72.060 bari mu Rwanda, na 64.167 bari muri Tanzania.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko ko igihugu ari amahoro kandi bikaba bigaragaro ko abakiri mubuhuzi ahanini ari urubyiruko rutagizi icyo rukora muri genocide , aba babyeyi babo babaretse bagataha , niba bo hari ibyo bishinjya bareke abana batahe mugihugu cyabo n’amahoro masa kandi nibyo gukora baza bagafatanya n’abandi kubishaka burya ahari amahoro ntakidashakwa ngo kiboneke,barahemukira abana babo. mu rwanda n’amahoro./