UNHCR irishimira uburyo u Rwanda rwakira impunzi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) urashima cyane uburyo u Rwanda rufata neza impunzi zihungira mu gihugu, ngo agasanga ibi bikwiye gukorwa n’ibindi bihugu ku isi.

Ibi uhagarariye UNHCR mu Rwanda, madame Neimah Warsame, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 4/6/2014, ubwo yari amaze kubonana na nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aho yanamusezeraga nyuma y’uko ahinduriwe indi mirimo.

Kuri Madame Warsame, ngo mu gihe yari amaze mu Rwanda kingana n’imyaka 3, yishimiye cyane uburyo u Rwanda rugaragaza ubunararibonye n’ubwitange mu gukemura ibibazo by’impunzi ziba zahungiye mu gihugu.

Uwari uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Neimah Warsame.
Uwari uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Neimah Warsame.

Ati: “Naje hano gusezera Perezida Kagame kubera ko imirimo yanjye nakoreraga mu Rwanda irangiye, nkaba nimukiye mu gihugu cya Uganda. Mu by’ingezi naganiriye na Perezida Kagame, byarimo kumugezaho ubutumwa bw’Umuryango wa UNHCR mpagarariye bwo gushimira cyane u Rwanda ubunyempuhwe butagereranywa bugaragazwa n’ubuyobozi ahagarariye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange iyo bakira impunzi.”

Uyu muyobozi wa UNHCR ucyuye ikivi cye mu Rwanda, ngo kuba ashimangira ko U Rwanda rufata impunzi n’ubumuntu bwinshi, ngo abishingira k’ubunararibonye afite ku bindi bihugu.

Ati: “Nkoze mu bihugu bitandukanye byakira impunzi, ariko mu by’ukuri ibyo u Rwanda rukora mu kwakira impunzi ni urugero rwiza n’abandi bakwiye kureberaho bityo nka UNHCR tukaba tubibashimira cyane.”

Perezida Kagame asezera kuri Neimah Warsame wari uhagarariye UNHCR mu Rwanda.
Perezida Kagame asezera kuri Neimah Warsame wari uhagarariye UNHCR mu Rwanda.

Uyu muyobozi wa UNHCR mu Rwanda kandi, ngo yaje no gushimira Perezida Kagame uburyo Leta ayoboye ifasha cyane UNHCR mu gukemura ibibazo by’impunzi mu buryo bwihuse.

“Mu bufatanye na Ministeri ishinzwe Ibiza n’Impunzi, nta kibazo kijya kiba ngo bigore UNHCR kugikemura mu buryo bwihuse…haba ku rwego rw’igihugu, urw’Akarere, ibiro by’abashinzwe abinjira n’abasohoka n’abandi benshi.”

Ku kibazo cy’impunzi z’abahoze ari abarwanyi b’Umutwe wa M23 warwanyaga Leta ya Congo Kinshasa bahungiye mu Rwanda, uyu muyobozi yavuze ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda ndetse n’Akarere muri rusange, ngo bari gukorana bya hafi kugirango iki kibazo gikemuke byihuse, aho yatanze urugero rw’amasezerano aherutse gushyirwaho umukono muri Uganda na Kenya kugirango hashakirwe umuti ikibazo cy’izi mpunzi.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 1 )

erega leta yubumwe izi akamaro kiremwa muntu, ntawutayishima twe abanyarwanda nitwe tuzi ibyiza imaze kutugezaho

manzi yanditse ku itariki ya: 5-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka