UNFPA yatanze mudasobwa zizakoreshwa mu ibarura rusange ry’uyu mwaka

Ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA), ryatanze za mudasobwa zigendanwa ‘Laptops’ n’ibindi bikoresho bijyana na zo bifite agaciro k’Amadolari ya Amerika 333.562, bihabwa Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR).

Izo mudasobwa biteganyijwe ko zizakoreshwa mu ibarura rusange ry’abaturage mu Rwanda riteganyijwe muri Kanama 2022, zikazafasha mu gutuma ababarura n’abaturage babarurwa bakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ni ibarura rizaba rikozwe ku nshuro ya gatanu, iry’uyu mwaka rikaba rizifashisha cyane cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’uko byasobanuwe na Murangwa Yussuf, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.

Yagize ati “Ibarura ry’uyu mwaka rizaba ryihariye, kuko tugiye kurikora mu bihe bigoye by’icyorezo cya Covid-19. Rero tuzifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga, aho gukoresha amakaramu n’impapuro nk’ibyo twajyaga dukoresha mbere”.

Uwo muyobozi yongeyeho ko mu ibarura ry’uyu mwaka, bazakoresha za ‘laptops’, ‘tablets’ n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bizafasha mu kubika amakuru bahawe n’abaturage babarurwa, bityo ko inkunga ya UNFPA ifite agaciro gakomeye.

Mu nkuru dukesha Ikinyamakuru The New Times, ‘NISR’ ivuga ko gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bizasimbura impapuro zajyaga zikoreshwa, bityo bikagabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ibizava mu ibarura bikazatangazwa mu gihe gito.

Kwabena Asante-Ntiamoah, uharariye UNFPA mu Rwanda, na we yagaragaje akamaro k’ibarura rikozwe neza ku bukungu bw’igihugu. Yavuze ko umubare w’abaturage ugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ko umubare w’abaturage ari ingenzi cyane mu gukora igenamigambi ry’igihugu.

Kwabena Asante-Ntiamoah, uhagarariye UNFPA mu Rwanda
Kwabena Asante-Ntiamoah, uhagarariye UNFPA mu Rwanda

Abajijwe icyatumye batanga izo mudasobwa, Kwabena yagize ati “Ubwo rero sinumva impamvu tutagira uruhare muri gahunda nziza nk’iyo”.

Mu Rwanda, ibarura rusange rikorwa buri myaka icumi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo kwishiirwa cyane, kuba ikoranabuhanga rikomeje gutera intambwe mugufasha abantu kwirinda icyorezo ndetse no kwihutisha iterambere aho gukopresha amakaramu n’intoki bitihutisha umurimo.

nihashimwe kandi umuryango wa UNFPA utweretse kandi ukarushaho kutwereka ko ikoranabuhanga ariryo nzira yabugufi yo kwihutisha iterambere n’ubumenyi muri rusange.

Abaturage ba hano I Burera/Kagogo turabyishimiye.

Murakoze!

Rugemintwari Aime Bruce yanditse ku itariki ya: 19-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka