UNFPA izakomeza gufasha akarere ka Rubavu kubera ibibazo katewe n’intambara ya Congo
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) mu Rwanda yemereye akarere ka Rubavu ko uyu muryango uzakomeza kugafasha kubera imiterere yako n’ingaruka kahuye nazo bitewe n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.
Maerien Joseph umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, avuga ko nubwo ari mushya mu kazi ngo azi ibibazo akarere ka Rubavu kahuye nabyo kubera umutekano mucye waranzwe mu burasirazuba bwa Congo aho aka karere kakunze kwangirizwa n’intambara hamwe no kwakira impunzi zivuye mu burasirazuba bwa Congo.

Asura ibitaro bya Rubavu, tariki 18/03/2014, umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda yasanze bifite ibibazo by’abaganga kubera ubwinshi bw’abarwayi biyongera kandi ibitaro bitiyongera. Yanasuye ibigo nderabuzima nka Nyundo na Nyakiriba byubatswe ariko bikaba bicyeneye ibikoresho kugira ngo bitangire; akaba asanga umuryango ayobora ugomba kugira icyo ukora mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza bahabwa ubuvuzi.
Mu karere ka Rubavu, UNFPA yari usanzwe ikora ibikorwa birimo gutanga amahugurwa y’ibyiciro bitandukanye by’abakozi b’Akarere n’abandi baturage babarizwa mu ngeri zitandukanye mu rwego rwo kubafasha gushyira mu bikorwa gahunda za Leta. Hari kandi gutanga za mudasobwa ku mirenge umunani mu rwego rwo gufasha iyo mirenge gukoresha ikoranabuhanga.
Gutanga ibikoresho bitandukanye mu bitaro bikuru bya Gisenyi no mu bigo nderabuzima bya Nyakiriba na Kanzenze harimo Amburance mu mujyi wa Gisenyi mu rwego rwo kwihutisha umurwayi kugera kwa muganga.
Mu mwaka wa 2013, UNFPA yari yatanze Televisiyo 13 mu rwego rwo gufasha abaturage b’imirenge gukurikirana amakuru ajyanye n’ubuzima bw’abaturage muri rusange nyuma y’uko benshi bagaragaje ko badakurikira televisiyo y’u Rwanda n’amakuru ya gahunda za Leta kubera imiterere y’akarere.
Mu murenge wa Nyamyumba umuyobozi wa UNFPA yasuye abagore bavuye mu buraya bishyize hamwe kugira ngo biteze imbere, uyu muryango ukaba warabagejejeho ubufasha mu kwishyira hamwe no kubaha inyigisho zituma bava mu buraya; yanasuye kandi ibikorwa UNFPA ifashamo akarere mu kubonaza urubyaro.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, avuga ko mu myaka ibiri ishize umushinga wa UNFPA wafashije akarere kugera kuri byinshi birimo kongerera ubumenyi abakozi hamwe no kubashyikiriza mudasobwa mu mirenge, byiyongeraho amatelevisiyo 12 zashyikirijwe utugari mu rwego rwo gufasha abaturage kubona amakuru y’ibibera mu gihugu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
n’umuryango wo muri UN nibyo koko ugomba kujya ugira nibyo ukora kubantu baba bahuye ningaruka zintambara z’ibihugu bituranye nabo , ariko ibi bazabikora banarwanya FDLR kuko ariyo zingiro ry’umutekano muke muri aka karere, naho ii byo gufasha abarenganiye muri izi ntambara nibiraka baba barimo nibarangize ikibazo une fois pour toute