UNDP irishimira ibyo yagezeho mu myaka itanu ishize

Mu imurikabikorwa mu mafoto, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere (UNDP) ririshimira ibikorwa byagezweho mu myaka itanu ishize (2013 - 2018) k’ubufatanye na Leta y’u Rwanda.

UNDP irishimira ibikorwa yagezeho birimo no guteza imbere urubyiruko
UNDP irishimira ibikorwa yagezeho birimo no guteza imbere urubyiruko

Bimwe muri ibyo harimo ukurwanya ubukene bafasha abantu mu kwihangira imirimo ibyara inyungu, ibikorwa byo kubungabunga ikirere binyuze mu kubaka amazu adahumanya ikirere, gufasha abantu kugera k’ubutabera, kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza n’ibindi.

Stephen Rodriques uhagarariye UNDP mu Rwanda muri iri murikabikorwa ryabaye kuri uyu wa kabiri tariki 12 Gshyantare 2019, yatangaje ko babashije gukora imishinga igera ku 10 yatwaye miliyoni 70 z’amadorari y’Amerika.

Yagize ati “Twakoranye n’abafatanyabikorwa benshi kugirango iyi mishanga igerweho, k’uruhande rwacu twakoresheje miliyoni 70 z’Amadolari y’Amarika, dufatanyije na Leta y’u Rwanda”.

Rodriques akomeza avuga ko yishimira ibyo bagezeho mu myaka itanu ishize, kandi ko bategereje kuzakorana na Leta y’u Rwanda mu yindi mishinga ijyanye n’inshingano bafite nko gufasha urubyiruko kongera ubumenyi n’ubushobozi, imihindagurikire y’ikirere, gufasha abantu kugera k’ubutabera no kwimakaza demokarasi.

Mu izina rya Leta y’u Rwanda Minisitiri Rosemary Mbabazi minisitiri w’urubyiriko, yemeza ko ubufatanye bagiranye na UNDP bwafashije urubyiruko kwiteza imbere.

Yagize ati “Tumaze igihe dukorana na UNDP muri Youth Konnect, twahuguye urubyiruko tubaha ubufasha n’igishoro,twafashije abagera kuri 622,bahanze imirimo 839. Tukaba dufite rero gahunda yo kwagura imishinga dufasha muri Youth Konnect,kuko twongeye kubona ubufasha bwa UNDP”.

Mu rwego rw’imishinga ifasha mu kubungabunga ikirere, leta y’u Rwanda ifatanyije na UNDP babashije kubaka inzu zidahumanya ikirere zigahabwa abantu bavanwaga mu birwa, ibishanga ndetse no mu manegeka.

Faustin Munyazikwiye, umuyobozi mukuru wungirije wa REMA yagize ati “Kubufatanye na UNDP abantu bavanywe muri biriya bice, twabubakiye imidugudu itoshye, aho twabahaye inka, bafite biogaz, twabahaye n’ibigega by’amazi. Twakoranye kandi n’imishinga ireba ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima”.

Akomeza avuga kandi ko mu byo bakomeje gufatanya harimo gukura amarebe mu byuzi byo mu rwanda.

Mu myaka itanu ishize, mu rwego rwo kwimakaza amahoro na demokarasi, UNDP yahaye amahugurwa abakoranabushake ibihumbi 70, babona ubumenyi mu bijyanye n’amatora.

UNDP ikaba kandi yemezako igiye gufatanya na Leta y’u Rwanda indi mishanga mu myaka itanu iri imbere binyuze muri gahunda y’imbaturabukungu (UDPRS).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka