Undi muvandimwe muri batatu bagufi bamamaye ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, hamenyekane inkuru y’undi muvandimwe muri batatu bashaje kandi bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, André Buhigiro witabye Imana, hakaba hasigaye umwe kuko undi aheruka kwitaba Imana mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize.

André Buhigiro witabye Imana
André Buhigiro witabye Imana

Aba bavandimwe bavuka i Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni, ariko bakaba batuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura, Umudugudu wa Bukane, bakaba baramamaye ku mbuga nkoranyambaga.

Uwitabye Imana mu mwaka ushize ni Rudakubana wari mukuru wa Pierre Sindikubwabo, ariko na we akaba yari murumuna wa André Buhigiro wapfuye kuri uyu wa Kane.

Bose bakaba barazize uburwayi nk’uko twabitangarijwe n’umuturanyi wabo, akaba yarigeze kuyobora Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ali.

Niyoyita yagize ati "Umusaza mukuru yapfuye, yaguye mu rugo na we, nagezeyo nimugoroba nsanga bamujyanye mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri".

Aba basaza bamenyekanye cyane mu itangazamakuru bavuga ibijyanye n’imibereho yabo, hamwe n’imbogamizi bahuye na zo zishingiye ku bugufi bukabije, zirimo kuba bose nta wabashije gushaka umugore.

Inkuru bijyanye:

Umwe mu bavandimwe batatu bagufi bamamaye ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwitwa paul yashatse umugore bamaranye amezi nka atatu ukuri kuzuye baza abi nyabinoni kuko nge naherukaga kubabona 2005

Germain yanditse ku itariki ya: 15-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka