Umwe mu bavandimwe batatu bagufi bamamaye ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana

Abavandimwe batatu bamamaye kubera ibiganiro bagiye batanga mu bihe bitandukanye, bavuyemo umwe witwa Rudakubana Paul, akaba yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022 afite imyaka 56 y’ubukure.

Rudakubana witabye Imana
Rudakubana witabye Imana

Aba bavandimwe bavuka mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni, ubu bakaba batuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura, Umudugudu wa Bukane.

Uko ari batatu bigeze kuganira n’Umunyamakuru wa Kigali Today mu mwaka wa 2014, bavuga ko ababyeyi babo bababyaye ari abahungu batatu n’abakobwa batavuzwe umubare.

Icyo gihe bavugaga ko bashiki babo bashatse abagabo muri Uganda, ariko bo bakaba bakiri ingaragu kugeza n’uyu munsi ubwo umwe muri bo yitabye Imana.

Bahagurutse i Muhanga mu mwaka wa 2014 bafite gahunda yo gusanga bashiki babo muri Uganda, bageze i Musanze Hotel Muhabura irababona ibaha akazi ko gukora mu busitani.

Bahise baguma aho barakora, babona amafaranga yo kubaka inzu y’icyumba kimwe, ikaba ari yo bagituyemo kugeza n’uyu munsi.

Rudakubana Paul witabye Imana afite imyaka 56, yarutaga Pierre Sindikubwabo w’imyaka 46, ariko na we akaba yari murumuna wa André Buhigiro w’imyaka 102 y’ubukure nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura witwa witwa Niyoyita Ally.

Sindikubwabo na Rudakubana mu minsi bari barabonye akazi ko gukora mu busitani ariko mukuru wabo we ngo ntiyabashaga akazi kubera izabukuru
Sindikubwabo na Rudakubana mu minsi bari barabonye akazi ko gukora mu busitani ariko mukuru wabo we ngo ntiyabashaga akazi kubera izabukuru

Niyoyita avuga ko yamenye iby’urupfu rwa Rudakubana ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu.

Niyoyita agira ati "Rudakubana Paul yapfuye, ntabwo yari arwaye, kugeza ubu ntabwo turamenya icyamwishe ashobora kuba hari uburwayi butazwi yari afite, turacyategereje inzego zibishinzwe kugira ngo tumenye icyamwishe, tuzamushyingura ejo (ku wa Gatandatu tariki 26/11/2022)."

Niyoyita avuga ko abavandimwe ba Rudakubana basigaye bazakomeza gukorerwa ubuvugizi kugira ngo babone ikibatunga, kuko ubu batagikorera Hotel Muhabura kuva mu mwaka wa 2020.

Avuga ko kugeza ubu icyo bashoboye ari ugukina za filime nk’uko ari byo bamenyereye, nta mirimo y’ubuhinzi cyangwa ubworozi bagishoboye kuko ngo barashaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo muvandimwe Imana imuhe iruhuko ridashira

GASASIRA yanditse ku itariki ya: 29-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka