Undi musirikare wa Congo yafatiwe mu Rwanda yitwaje intwaro

Capolari Karala wo mu ngabo za Congo yafatiwe mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu taliki 24/9/2013 saa18h30 afite imbunda n’amasasu arenga 85 kandi ari wenyine.

Uyu musirikare wa Congo yatawe muri yombi n’abaturage batunguwe no kumubona ku butaka bw’ u Rwanda afite imbunda maze bamushyikiriza inzego za gisirikare.

Capolari Karala afatiwe mu Rwanda nyuma ya Sgt/maj Kusukana wafatiwe ku mupaka muto uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi yarenze imbibi z’igihugu cye akagera mu Rwanda yitwaje ko atazi aho umupaka ugarukira.

Ifatwa rya Kusukana ryateje impagarara bituma hitabazwa itsinda ry’ingabo za ICGLR zishinzwe gucunga imipaka ihuza u Rwanda na Congo (rya EJMV) zasanze koko SGT/Maj Kusukana yarambutse umupaka w’u Rwanda nubwo Leta ya Congo yatangaje ko yashimuswe n’inzego z’umutekano w’u Rwanda.

U Rwanda rwatangaje ko rwataye muri yombi SGT Kusukana kugira ngo abazwe ikimugenza mu Rwanda n’ibikoresho bya gisirikare, kuko nyuma y’iminsi 3 yasubijwe igihugu cye, Kusukana akaza kwemera ko yambutse umupaka bitewe no kutamenya aho umupaka ugarukira kuko atari asanzwe ahakorera.

Capolari Karala nawe agitabwa muri yombi yatangaje ko atamenye ko yageze mu Rwanda, cyakora aho yafatiwe ntihasanzwe hatuwe cyangwa ngo hagendwe, hakibazwa impamvu yari wenyine aho kuba hamwe n’abandi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 7 )

DANIYERI 2:44 YESAYA 2:4 MATAYO 6:9

NIYONSABA XAVIER yanditse ku itariki ya: 28-09-2013  →  Musubize

BARIBESHYA’IYO’NIMITWE’NTAMUSIRIKARE’UJYENDA’WENYINE’MUJYIHUGUCYIDA’FITE’UMUTEKANO’MUCUNGEPE’

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

BAKORE IPEREREZA KURUWOMUSIRIKARE BAMENYE IKIMUGENZA

ARIAS yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

ubwo se kandi uwo yashakaga iki?kuva cyera ubu nibwo batazi aho umupaka urangiriye koko ahaa!! nzaba ndeba ibyabo

Niz.J.Eric yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Barebe neza niba abo basirikare baba ari intasi za congo cyane cyane uwo waje rwihishwa wasanga barimo gukorana na FDLR bityo bakaba ari inasi zabo nizeye ubumenyi bw’Ingabo zacu uwo kabisa bamugumane bamukuremo amakuru. Congo iradushakaho akamunani kandi bazakabona. Imikangangato yabo ntawe uyiyobewe.

Jack yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Petit probleme! Kuba yari wenyine, bamufata ntarwane kandi afite intwaro numva bidakanganye. Birashoboka ko nawe atazi limit z’u Rwanda na ZAIRE. iYO ABA KUMWE N’ABANDI BYO NI DENGERIOUS CYARI KUBA ARI IGITERO NO???

Niyogusa yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

cyangaho nuwo se kandi ya yobye raa ko urwanda rwagowe

tse yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka