Undi mupadiri yitabye Imana

Padiri Sindarihora Antoine wo muri Diyosezi ya Cyangugu, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022 azize uburwayi.

Padiri Sindarihora Antoine witabye Imana
Padiri Sindarihora Antoine witabye Imana

Kuri Twitter y’ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika, Kinyamateka, batangaje ko padiri Sindarihora yari arwariye mu bitaro bya Gihundwe.

Padiri Sindarihora Antoine wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Cyangugu, yitabye Imana afite imyaka 84.

Diyosezi ya Cyangugu, ibuze uwo mupadiri nyuma y’ibyumweru bibiri ibuze undi Mupadiri witwa Berchair Iyakaremye, witabye Imana ku itariki 13 Ukwakira 2022 na we azize uburwayi, nyuma y’amezi atatu abaye Padiri.

Muri rusange Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ibuze abapadiri batatu mu kwezi kumwe k’Ukwakira, aho no muri iki cyumweru tariki 26 Ukwakira 2022, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi, Emmanuel Sebahire wo muri Arkidiyosezi ya Kigali, na we yitabye Imana azize uburwayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mubyukuri kuvuga ko umuntu yapfuye bikavugwa ko yitabye Imana nikinyoma kirambye gikwiriye kuvaho! Ntamuntu witaba Imana yapfuye ahubwo tuyitaba tugihumeka tukemera yesu nkumwami numukiza wubugingo bwacu! Ikindi buriya ntasengesho ryagira icyo rifasha uwapfuye kuko ibye biba byarangiye ahubwo nugusabira abagihumeka ngo bagendere mubyo imana yishimira!

Leo yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

Imana imwakire mubayo gusa nihanganishije kiliziya gatorika mu Rwanda kuko iri kubura abantu bintwari mwuyu mwaka tumusabire aruhukire mu mahoro.

Niyonkuru pacifique yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

Abapadili 3 bitabye Imana mu kwezi kumwe?Biteye agahinda.Ariko uyu we yali akuze ku myaka 84.Azize old age (vieillesse).Ariko se koko bitabye imana cyangwa bapfuye?Ni ibintu 2 bitandukanye.Iyo usomye bible,nta hantu na hamwe havuga ko dufite roho idapfa.Iyo upfuye waririndaga gukora ibyo Imana itubuza,uba uzazuka ku munsi wa nyuma.Hagati aho,bible ivuga ko uba usinziriye mu gitaka.Ntabwo uba witabye imana.

gataza yanditse ku itariki ya: 29-10-2022  →  Musubize

Naruhukire mumahoro tuzahora tumwibuka ukuntu hakundaga gusabana nintama yarashinzwe

Gisaza Niyirora Dieudonne yanditse ku itariki ya: 29-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka