Undi munyamahirwe yegukanye imodoka muri tombola ya SHARAMA 2
Abdul Kazungu w’imyaka 20 niwe wegukanye imodoka ya kabiri muri enye zihatanirwa muri muri tombola ya SHARAMA ya kabiri, yateguwe na MTN muri iki gihe cy’iminsi mikuru.
Ubwo yashyikirizwaga iyo modoka yo mu bwoko bw’ivatiri kuri uyu wa gatanu tariki 21/12/2012, Kazungu yatangaje ko atari ubwa mbere atomboye muri iyi tombola, kuko yakomezaga kugenda yisumbura mu ntera.
Yagize ati: “Nabanje gutombora ibihumbi 100 ndongera ntombora ibihumbi 500. Ubutumwa nashoye bushobora kuba bufite agaciro ka miliyoni nk’ebyiri n’amanota nka miliyoni 14”.
Hari n’abandi banyamahirwe batomboye televiziyo n’amafaranga. Hari batatu batomboye amafaranga ibihumbi 500 umwe umwe; ndetse n’abandi batatu batomboye televiziyo umwe umwe.

Umuyobozi mukuru wa MTN, Khalid Michawi, yatangaje ko ibishya muri MTN bikomeza kwiyongera hakaba n’ibindi bari gutegura mu ntangiriro z’umwaka utaha.
MTN yanafunguye ku mugaragaro igice cyo gufasha abakiriya mu nyubako ya UTC mu mujyi wa Kigali rwagati, aho bakunze kwita kwa Rujugiro.
Iki gice kikazafasha abakiriya ba MTN gusobanukirwa no kugerageza buri gicuruzwa cya MTN, nk’uko Michawi yakomeje abitangaza.
Ati: “Hano ni ahantu hashya hazajya hatangirwa serivisi, hazajya higishirizwa abantu uko bakoresha telone za smart phone na internet, hakaba na za mashini zigisha abantu uko bakoresha mu kohererezanya amafaranga”.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|