Undi muntu yakomerekejwe n’amasasu yavuye muri Congo
Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa Mushimiyimana Vestine wo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu yakomerekejwe n’amasasu yavuye muri Congo mu murwano yashyamiranyije M23 n’ingabo za Congo Kibumba hafi y’umupaka w’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 28/10/2013.
Mushimiyimana abaye Umunyarwanda wa 7 ukomerekejwe n’amasasu avuye muri Congo mu gihe Dusabimana w’imyaka 35 yitabye Imana azize igisasu cyaguye ku butaka bw’u Rwanda taliki ya 25/10/2013.
Iyi ntambara yabaye muri iki gitondo ntiyamaze igihe kinini, ku isaha ya 9h abaturage b’Abanyecongo bari mu Rwanda bahise basubira iwabo ndetse n’Abanyarwanda bari baraye bavuye mu byabo kubera amasasu menshi yagwa mu Rwanda bari basubiye mu byabo.

Iyi ntambara kandi imaze gukomeretsa Abanyecongo 17 barashweho barimo bahungira mu Rwanda, impunzi z’abanyecongo zikaba zaranze kujya mu nkambi ya Nkamira zivuga ko zizategerereza hafi y’umupaka intambara yarangira bagasubirayo.
Impamvu izi mpunzi zitanga ngo ni amakuru zahawe n’abarwanyi ba FDLR ko intambara itazamara iminsi itanu kandi nyuma yo gukura M23 mu nzira bazahita batera u Rwanda, impunzi zivuga ko zigiye Nkamira zaba zigiye gutegereza intambara izabasanga mu Rwanda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
BARABABESHYE NTA NTAMBARA IZABA MURWANDA KUKO IGIHUGU CYURWANDA KIRINZWE NI IMANA URUSHA IMANA IMBARAGA AZATERE URWANDA AREBE UKUNTU APFA ATARABISHYIRA MUBIKORWA.