Undi muntu ahanutse ku igorofa ry’Inkundamahoro
Amakuru Kigali Today yahawe n’umucuruzi ukorera aho muri Nyabugogo, avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021, hari umugabo cyangwa umusore uhanutse avuye hejuru mu igorofa y’isoko ry’Inkundamahoro, bigakekwa ko yaba yiyahuye.
Uwo mucuruzi agize ati "Nsohotse njya kureba nsanga abapolisi n’imbangukiragutabara bamuriho, we ashobora kuba atapfuye ariko".
Yongeye ati "Ariyahuye, ariko nta makuru menshi mbifiteho, ashobora kuba yahanutse ava hafi kuko nabonaga ameze nk’utapfuye, ni ku rundi ruhande ntabwo ari hahandi uw’ejobundi yiyahuriye".
Ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, na bwo kuri iyo nyubako y’Inkundamahoro muri Nyabugogo, hiyahuriye umugabo wahanutse avuye mu igorofa rya gatandatu ahita apfa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|