UN yongeye gusaba impande zihanganye muri Sudani guhagarika imirwano mu minsi itanu
Umuryango w’Abibumbye (UN), wongeye gusaba Igisirikare cya Sudani n’umutwe w’abarwanyi wa Forces de Soutien Rapide (FSR), gutanga agahenge k’iminsi itanu kugira ngo haboneke uburyo bwo kugeza inkunga ku babaye muri iki gihugu.
Abaturage batuye i Khartoum babayeho nabi, kubera imirwano irimo kubera muri uyu mujyi. Abenshi nta muriro n’amazi bafite, nta byo kurya n’amafaranga bafite.
Hari hashize iminsi mike nanone UN isabye izi mpande guhagarika imirwano mu gihe cy’imisi irindwi, ku mpamvu zo kugeza imfashanyo ku bababaye ariko ntibyubahirizwa, ahubwo muri icyo gihe imirwano irongera irubura.
Imibare y’Umuryango w’abibumbye igaragaza ko Abanyasudani bagera kuri Miliyoni 25 muri miliyoni 45 z’abatuye muri icyo gihugu, bakeneye ubufasha bw’ibiribwa, amazi, imiti n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Imibare ya UN kandi igaragaza ko abakuwe mu byabo basaga miliyoni 1.5, abahitanywe n’iyi ntambara bakaba bagera ku 1800.
Ni intambara irimo kuba hagati y’ingabo za Leta ya Sudani ziyobowe na Gen. Abdul Fattah al-Burhan, n’umutwe wa RSF uyobowe na Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, bakaba barwanira ubutegetsi.
Imibare yo ku wa 26 Gicurasi 2023 igaraza ko abantu 345,000 bahunze Sudani bakerekeza mu bihugu bituranye harimo Misiri, Chad na Ethiopia.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kwiyongera by’umwihariko mu miryango yahungiye imbere mu gihugu.
Raporo za UN kandi zigaragaza ko impande zihanganye muri iyo ntambara, zafashe abagore n’abakobwa ku ngufu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|